Minisitiri Utumatwishima yahaye umugisha Ban... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ndirimbo kuva yasohoka yihariye abanyabirori mu bitaramo n'ibirori binyuranye. Yaracengeye kugeza ubwo n'abarushinze bayifashiha mu bukwe.

Byasembuwe n'amagambo ayigize n'uburyo amashusho akozwemo utibagiwe n'umudiho wayo.

Chriss Eazy na Shaffy n'abo bifashisha imbuga nkoranyambaga z'abo buri munsi bagaragaza ubutumwa bw'abantu bakunze iyi ndirimbo, ndetse n'abo bakifata amashusho anyuranye babyina kandi baririmba iyi ndirimbo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2023, Minisitiri Utumatwishima yanditse kuri konti ye ya Twitter agaragaza ko indirimbo 'Bana' imaze kuba idarapo ry'umuziki wa Shaffy na Chriss Eazy.

Kuko ari indirimbo iri kumvikana mu nguni zose z'ubuzima, yaba mu bitangazamakuru bitandukanye nka Radio, aho gufatira icyaha, muri Salon zitandukanye n'ahandi atarondora.

Uyu muyobozi yavuze ko n'ubwo atabasha kumva neza amagambo agize iyi ndirimbo, ariko yishimira kuba ari umwe mu barebye iyi ndirimbo.

Yasabye abantu gushyigikira abahanzi buri gihe. Mu butumwa bwe yagize ati 'BANA (muri salon de coiffure, coffee shop, Radio,…). Nubwo lyrics ntazumva neza zose ariko indirimbo ni neza pe. Nanjye views zanjye nziteretseho. Dushyigikire abahanzi bacu buri gihe.'

Julius Mugabo washinze umuryango Interact Rwanda, yanditse ubutumwa bwe ashima Minisitiri Utumatwishima ku bwo gushyigikira abahanzi, yumvikanisha ko umuziki uri mu buzima bwa buri wese kandi wifashishwa no mu buvuzi.

Yavuze ati 'Urakoze Nyakubahwa! Umuziki ntukiri uwo kwidagadura gusa, uwihuguye, akegera abafite ubunararibonye umuteza imbere, we n' Umuryango ndetse n'Igihugu. Tutibagiwe ko umuziki ari ubuvuzi nk'uko ubushakashatsi bubivuga. Bityo gushyigikira umuziki w'abana b'u Rwanda ni ngombwa.'

Ukoresha izina rya Mucyo yanditse kuri Twitter agaragaza ko indirimbo 'Bana' yaciye ibintu hanze aha, abaza Minisitiri niba nawe yarabayehi umuhanzi.

Yavuze ati 'Bwana Minisiteri ibi ni wowe ubyanditse sinabyizera kweli burya ubona n'akanya k okumva imiziki Bana yabaye Bana, ahubwo akabazo k'amatsiko ko mba mbona usa n'uwabayeho umusitari wowe nta ndirimbo waba warakoze.'

Shaffy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aherutse kubwira InyaRwanda ko Producer Element n'umuhanzi Christopher ari bo babaye imvano yo kuba yarakoranye indirimbo 'Bana' n'umuhanzi mugenzi we Chriss Eazy.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Akabanga', avuga ko yari amaze igihe akora kuri iyi ndirimbo, bitewe n'uko itandukanye n'izindi yakoze yumva akeneye undi muntu bahuza kandi usanzwe ukora umuziki mu buryo bwihariye.

Yavuze ati 'Twashatse gukorana n'undi muntu nawe ufite ibindi bintu akora ariko byihariye. Babona (Element na Christopher) Chriss Eazy ariwe muntu rero byakundira."

"Ndamushimira cyane cyane n'umujyanama we Junior Giti, kuko ni abantu boroheje akazi, ntabwo bigeze babura, aho nabaga njyewe mbakeneye cyangwa hari igikenewe gukorwa ku ndirimbo babaga bahari cyane. Ni ikintu cyiza mu ruganda rwacu rw'umuziki.'

Shaffy yavuze ko we na Chriss Eazzy batafashe igihe kinini cyo kwandika iyi ndirimbo, kuko bagiye mu nganzo y'ibyishimo. 

Ati 'Nta butumwa twari tugambiriye, ahubwo twari tugambiriye indirimbo y'ibyishimo (Vibes). Ntabwo twibanze ku butumwa, (ahubwo) twibanze ku nganzo yanjye iratuyobora, ntabwo twigeze, twandika, twibanze ku magambo y'ibyishimo n'urukundo.'

Asobanura 'Bana' nk'indirimbo y'inganzo yubakiye ku byishimo, kandi ayitezeho kuzafasha benshi cyane cyane abanyabirori.

Mu banditse b'iyi ndirimbo hagaragaramo Shaffy, Chriss Eazy, Element, Junior Giti, Dylan Kabaka ndetse na Christopher.

Minisitiri Utumatwishima yashimye indirimbo 'Bana' ya Chriss Eazy na Shaffy, asaba abantu gushyigikira abahanzi nyarwanda


Chriss Eazy amaze iminsi afata amashusho yamamaza iyi ndirimbo 'Bana' 

Shaffy avuga ko Christopher na Producer Element ari bo babaye imvano y'iyi ndirimbo 'Bana'

KANDA HANO UREBEINDIRIMBO 'BANA' YA CHRISS EAZY NA SHAFFY




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136658/minisitiri-utumatwishima-yahaye-umugisha-bana-indirimbo-igezweho-136658.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)