Nsengimana Justin yakoze indirimbo ishyigikir... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi ukora umuziki mu Karere ka Ngororero mu Burengerazuba bw'u Rwanda, yasohoye iyi ndirimbo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2023, nyuma y'iminsi yari ishize ayirarikiye abantu.

Nsengimana Justin yabwiye InyaRwanda ko yanditse iyi ndirimbo mu rwego rwo kugaragaza uburyo Abanyarwanda bishimiye imiyoborere myiza ya Perezida Kagame.

Ati 'Usanga abaturage benshi nyuma y'uko Perezida Kagame yemeye ko 2024 ari umukandida, intero n'inyikirizo ni imwe bati 'tukuri inyuma Paul Kagame mu muvuduko n'icyerekezo cy'iterambere mwaduhaye.'

'2024 ni 100% kubera ibikorwa mwasezeranyije abanyarwanda byagezweho hakaba hari n'ibyikubye. Kuri mwe, imvugo ni yo ngiro mu Rwanda nta kidashoboka. Umuturage yivuriza kuri 3000 Frw umwaka wose.'

Uyu mugabo avuga ko yanditse iyi ndirimbo nyuma yo gukusanya ibitekerezo mu banyarwanda batuye imbere mu gihugu n'abatuye hanze y'u Rwanda.

Yanashingiye ku bitekerezo asangiye n'urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga binyuze mu itsinda bashinze bise 'Muze turwubake'.

Uru rubyiruko ruherutse gukorera ingendo mu turere dutandukanye, aho bahuye n'abaturage banyuranye bagaragaza ko bishimira ibyo Perezida Kagame yabagejejeho.

Nsengimana Justin ati 'Abaturage baturiye utwo turere mu buhamya batanga iyo babaga bagiye gusoza basorezaga ku ijambo rigira riti Perezida wacu bwite Tumuri inyuma.'

'Akomeze atuyobore, atugeze kuri byinshi kuko turacyamukeneye, 2024 tumuri inyuma. Nibwo twahisemo gukora iyindirimbo kugirango tumugaragarize ko tumuri nyuma rwose kuko indirimbo igerakure hashoboka kuruta kuvuga ubutumwa Nyakubahwa Perezida w'abanyarwanda Paul Kagame abyumve abanyarwanda tumuri inyuma.'

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi agaruka ku bikorwaremezo birimo nk'amashanyarazi yageza mu bice bitandukanye by'u Rwanda, imibereho myiza y'abanyarwanda, umutekano usesuye n'ibindi biri mu bituma abanyarwanda batekanye.

Nsengimana ati 'Umuriro w'amashanyarazi ntukiri uw'abifite gusa nk'uko byahoze mbere. Imibereho myiza y'Abanyarwanda muri iki gihe ni yo yatumye icyizere cyo kubaho cyiyongera.'

'Leta yashyize imbaraga mu buhinzi bugezweho aho henshi hifashishwa imashini mu kuhira bituma n'umusaruro wiyongera, imidugudu igezweho yubakiwe abatishoboye.'

'Umugani wa wa muhanzi uyu ni Salomo wavukiye i Rwanda Nyakubahwa Perezida wacu twitoreye Imana idufashe ikuduhere impagarike n'ubugingo ubundi utuyobore kugeza, ibikorwa birivugira turekane n'ibigarasha bajye bahora bavuza induru nicyo bashoboye n'ubundi.'

Ku wa 19 Nzeri 2023, nibwo Perezida Kagame yatangaje ko aziyamamaza kuri manda ya Kane mu matora ya Perezida ateganyijwe kuba muri Kanama 2024.

Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru Jeune Afrique, Perezida Kagame yavuze ati 'Yego, rwose ndi umukandida." Akomeza ati '[…] Nshimishijwe n'icyizere Abanyarwanda bangaragariza. Nzabakorera buri gihe, igihe cyose nzaba mbishoboye…'

Nsengimana Justin wakoze iyi ndirimbo 'Tukuri inyuma Perezida Kagame' avuga ko yakuze yumva afite impano yo kuririmba mu bwana bwe, ariko aza kubikora nk'umwuga mu 2017.

Yamenyekanye mu zindi ndirimbo zirimo izo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 zirimo iyitwa Abandi(Ibitenge), Muvandimwe, Mama Yaranyishe n'izindi zitandukanye zakunzwe cyane.

'Tukuri inyuma' ni indirimbo yakozwe mu buryo bw'amajwi na Rudahezwa, amashusho akorwa na Director Shaffy.


Nsengimana Justin yasohoye amashusho y'indirimbo yumvikanisha ko biteguye gushyigikira Perezida Kagame mu matora



Nsengimana avuga ko indirimbo 'Tukuri inyuma Perezida Kagame' yayikoze ashingiye ku bitekerezo by'abanyarwanda baba mu gihugu no hanze


Nsengimana avuga ko ibikorwa Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda byivugira


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TUKURI INYUMA PAUL KAGAME'

 ">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135412/nsengimana-justin-yakoze-indirimbo-ishyigikira-perezida-kagame-mu-matora-video-135412.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)