Nk'ibisanzwe ngomba kubatamo! Padiri Uwimana... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Padri Jean François Uwimana yamaze gushyira hanze indirimbo "Yaratsinze" iri mu njyana y'Amapiyano, mbere y'amasaha make ngo asubire mu Budage ku gicamunsi cy'uyu wa Kabiri. Agaragara yirekuye rwose abyinana n'ababyinnyi be ku buryo utapfa kumutandukanya nabo, usanzwe utamuzi.

Uyu mupadiri usingiza Uhoraho mu njyana zikunzwe n'urubyiruko zirimo HipHop, Amapiyano n'izindi, muri "Yaratsinze" aterura agira ati "Maze iminsi nibaza aho ubu buzima bwerekeza uuh, abo nabajije ibyo bampaye si igisubizo cyanjye, huu nari narazubaye, nari narihebye nageze kure! Narashavuye nari nariyanze ibyo mpanga byose byaricanze!".

Arakomeza ati "Ubu iyo nashavuye nabuze uko ngira niringira ushobora byose. Aaye aaye yaratsinze Yezu niwe buzima, aaye aaye yaratsinze Yezu ni we nkesha byose, ooh ni we, uwo ni we Yezu ni we, ni we ugenga byose. Uwiteka ni we Mungeri wa-njye sinzatinya kuko mufite,..."

Mu kiganiro na inyaRwanda, Padiri Uwimana yabajijwe kuri iyi ndirimbo ye nshya yise "Yaratsinze", asubiza ko "Nk'ibisanzwe ngomba kubatamo akantu mbere y'uko nsubira ku ishuli. Mubyine musingize Imana kuko irabikwiye. Yezu ni byose, ni injyana zose nizimuririmbe".

Padiri Uwimana abarizwa muri Diyoseze Gatolika ya Nyundo, akaba amaze imyaka 4 ari kuminuza mu Budage muri Erfurt University. Amaze imyaka hafi 10 mu muziki, akaba akunzwe mu ndirimbo nka: "Gusenga", "Uhoraho", "Nyirigira", "Kana k'Iwacu", "Umuriro" Ft Ama G, "Araturinda" na "Love-d you".

Umuziki akora ntiwamubereye ikigusha. Gihamya ni uko kuwa 27 Kanama 2022 ni bwo Mgr Dr Neymeyr wa Erfurt yagize Padiri Jean François Uwimana Umuyobozi ukuriye ibijyanye na Roho muri Paroisse St. Elisabeth, akaba ari na we ukuriye Abapadiri basoma Misa muri iyi Paruwasi.

Izo nshingano zikomeye Padiri Uwimana yahawe azifatanya n'amasomo. Yavuze ko yatangaye ubwo Musenyeri yamutumagaho akamubwira ko ari we uzaba akuriye Abapadiri bahasoma Misa muri Paroisse. Ati "Tekereza kuyobora abazungu ari wowe mwirabura gusa uri muri Team iyoboye".

Indirimbo ye "Yaratsinze" ije ikurikira "True Life" Ft Dorota, "Ni Yezu", "Umuriro" Ft Ama G The Black, "Uwacu", "Kuva Kera" n'izindi. Nubwo akorera umuziki hanze y'u Rwanda, arakunzwe cyane dore ko abarenga ibihumbi 50 bamaze kwiyandikisha ngo bajye babona amakuru ye mashya y'umuziki (Subscribers).


Padiri Uwimana akunzwe cyane mu ndirimbo "Love-d you" ibyinitse nk'inyamerika


Aherutse guhuza imbaraga n'umuraperi Ama G The Black bakorana indirimbo "Umuriro"


Padiri Uwimana asigiye abakunzi be indirimbo "Yaratsinze" mbere yo gusubira mu Budage

REBA INDIRIMBO NSHYA "YARATSINZE" YA PADIRI UWIMANA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135251/nkibisanzwe-ngomba-kubatamo-padiri-uwimana-asigiye-abakunzi-be-impano-mbere-yo-gusubira-mu-135251.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)