Birasaba kwigombwa ikiro n'irobo by'umuceri wa cyigoli kugirango urebe umukino wa APR FC na Musanze FC - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Birasaba kwigombwa ikiro n'irobo by'umuceri wa cyigoli kugirango urebe umukino wa APR FC na Musanze FC

Kuri uyu wa gatanu tariki 6 Ukwakira 2023, ikipe ya APR FC na Musanze FC zirambikana ariko kurebe uyu mukino birasaba kwigombwa umuceri wa cyigoli.

Ni ibiciro ikipe ya APR FC yashyize hanze ku munsi w'ejo hashize, imenyesha abakunzi bayo bacitse intege kugirango baze barebe umukino irakina na Musanze FC w'ikirarane wa Shampiyona utarabereye igihe.

Ibiciro ikipe ya APR FC yashyize ahagaragara ni 2000 ahasanzwe hose, 5000 ahantu hatwikiriye, 10000 muri VIP ndetse n'ibihumbi 20000 muri VVIP. Ikipe ya APR FC iraramuka ikoze ikosa igatsindwa umutoza wayo araba ari mu mazi abari kuko ashobora no guhita yirukanwa.

 

 Source : https://yegob.rw/birasaba-kwigombwa-ikiro-nirobo-byumuceri-wa-cyigoli-kugirango-urebe-umukino-wa-apr-fc-na-musanze-fc/?utm_source=rss=rss=birasaba-kwigombwa-ikiro-nirobo-byumuceri-wa-cyigoli-kugirango-urebe-umukino-wa-apr-fc-na-musanze-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)