Morocco: Umutingito ukomeye wahitanye ababari... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umutingito bivugwa ko waturutse mu misozi miremire izwi nka "Haut Atlas/High Atlas", ku birometero 71 mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw'umujyi wa Marrakech.

Uyu mutingito wumvikanye ahagana ku isaha ya saa tanu n'iminota 11 z'ijoro [23:11] ku masaha yo muri Maroc, ni ukuvuga saa saba n'iminota 11 z'ijoro ku masaha ya Kigali. 

Ntiwarekeye aho kuko na nyuma y'iminota iminota 19 naho hongeye kumvikana indi mitingito mito mito iri ku gipimo cya Magnitude 4.9.

Itangazo rya Minisiteri y'Ingabo rivuga ko kugeza ubu hamaze kubarurwa abantu 300 bishwe n'umutingito mu ntara ndetse n'imijyi ya al-Haouz, Marrakesh, Ouarzazate, Azilal, Chichaoua na Taroudant. Rivuga kandi ko abantu 153 bakomeretse bajyanwa mu bitaro.

Amashusho yakwirakwijwe ku rubuga rwa X [rwahoze ari Twitter] yerekana zimwe mu nzu zaguye, izindi zititira ku buryo inkuta z'izaguye hari aho zari zafunze imihanda.

Muri aya mashusho abaturage bagaragara birukanka n'igihunga cyinshi barwana no gusohoka mu mazu yabo, ndetse n'abandi bari bicaye ahitaruye amazu bareba ibiri kuba mu kwiheba kwinshi.

Abaturage batandukanye barimo n'uwitwa Abdelhak El Amrani babwiye Ibiro Ntaramakuru by'Abafaransa, AFP ko umutingito wabaye wari uremereye cyane. Ati: "Abaturage bose bababaye kandi bafite igihunga. Abana bariraga na ho ababyeyi bataye umutwe."

Amakuru ya BBC yo avuga ko uriya mutingito wanumvikanye mu murwa mukuru, Rabat [ku ntera y'ibilometero birenga 350] ndetse no mu mujyi ya Casablanca na Essaouira.


Abaturage bo mu gace ka Marrakech bahunze amazu yabo kubera umutingito


Uko umutingito wagize imwe mu mitungo y'abaturage





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134195/morocco-umutingito-ukomeye-wahitanye-ababarirwa-muri-300-134195.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)