Uko imyaka ihita indi igataha, niko hahinduka byinshi mu muco nyarwanda. Hambere iyo umusore yamaraga gukura yashakaga umuranga akamurambagiriza umukobwa warezwe neza, nyuma umuryango we ugafata irembo, ugasaba ukanakwa maze bakamuhekera umugeni kandi bakarwubaka rugakomera.
Nyuma uko iterambere ryagiye riza, ibyo gushaka umuranga no kurambagirizwa byavuyeho maze umusore n'inkumi bakaba ari bo ubwabo bihurira bakagira igihe cyo kurambagizanya no gushimana, ubundi bakabimenyesha imiryango ubukwe bugataha.
Ubwo, ni bwo gatanya zatangiye kwiyongera, amakimbirane n'ubwicanyi hagati y'abashakanye biba byinshi. Kuri ubu rero iyo uganiriye na benshi mu rubyiruko bagejeje igihe cyo gushaka wumva nta gitekerezo cyabyo bafite, abasore bakitwaza ko nta rukundo ruzima rukibaho, abakobwa nabo bakavuga ko abasore bafite gahunda ifatika yo kubaka babuze.
Bamwe mu bakobwa bavuga ko abasore b'ubu baba babakurikiranyeho kuryamana gusa byarangira ntibongere kubikoza. Umukobwa waduhaye amakuru yavuze we na bagenzi be bahangayikishijwe n'igitutu bashyirwaho n'imiryango yabo ibasaba gushaka kandi mu by'ukuri barabuze ababarambagiza bakashyira mu ngo.
Ni mu gihe abasore benshi bo usanga hari abahisemo kudashaka abagore kuko ngo bumva ari ukwishyiraho umutwaro w'ubusa cyane ko ngo abakobwa b'iyi minsi nabo usanga badakunda abasore ahubwo bakunda amafaranga yabo.
Abasore bavuga ko ibyo byose bibatera impungenge z'uko n'ubundi bazagera mu rugo bagahita batandukana bagahitamo kuzenguruka mu bakobwa gusa bikarangira ntawe bahisemo ngo bagire umugore.
Umwe mu basore b'i Kigali baganiriye na InyaRwanda ariko utashatse ko dukoresha amazina ye, yavuze ko abasore benshi batakwemera kubana n'abakobwa bisobanukiwe [bize amashuri menshi kandi batunze agatubutse] kuko ngo iyo bageze mu rugo barabategeka bakabakandamiza.
Ariko ugasanga na none hari n'abandi banga abakobwa bakennye bavuga ko ari abanebwe batamenya gukorera urugo. Ibyo byose bishyira abakobwa mu rujijo bakibaza icyo bazakora ngo abasore babagireho gahunda bereke imiryango ibirori bifuza bakakibura.
Hari bamwe bakeka ko mu minsi iri imbere abakobwa bo mu Rwanda ari bo bagiye gutangira gukwa abasore bakabapfukamira babasaba ko babana kuko bigaragara ko ari bo bakeneye kubaka cyane kubarusha.
Abakuze bagira inama urubyiruko guhindura imitekerereze idahwitse bafite, bakagira umuco barangwa n'imyitwarire myiza nk'uko byahoze mbere, ubundi bagahitamo neza abo bifuza kubakana urugo kandi bakoresheje ubushishozi.
Mu nkuru ducyesha Daily Mail, Dr Max Blumberg impuguke mu bijyanye n'imibereho n'umuryango, yavuze ko gushaka umugabo/umugore bitagitanga icyo byatangaga kera. Asobanura ko akenshi byabaga ari ishingiro ry'ubuzima ari nayo mpamvu sosiyete yakundaga kugusaba cyane gukora ubukwe.
Ati "Ku bagore cyane cyane, nta mibereho yabagaho hatabanje gushyingirwa, bityo n'umuntu mubi yagiraga inyungu. Ariko ubu byahindutse kandi amafaranga yo gushyingirwa akenshi aba ari menshi cyane kurusha amafaranga yo gukomeza kuba ingaragu".