
Cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kanama 2023 mu ihema rito rya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Cyahuje abakuru mu myaka, urubyiruko n'abandi bumva neza inganzo y'ubusizi iri mu zimaze igihe mu Rwanda.
Rumaga yari amaze igihe kinini yamamaza iki gitaramo cyubakiye ku kumvikanisha neza ko urugendo rwe arucyesha umubyeyi we (Nyina) byabaye imvano yo kumwitirira iyi album ye ya mbere. Kandi ari no gukora kuri album ye ya kabiri izitsa cyane ku buzima bwo mu mutwe.
Iyi album ye ya mbere yamuritse iriho ibisigo yagiye ahimba ashingiye ku nkuru z'abantu baganiriye, ibyo yagiye atekereza n'ibyamukoze ku mutima.
'Mawe' avuga ko yabaye nziza bigizweho uruhare na Producer Element wo muri 1:55 am wamukoreye igisigo 'Nzoga' yakoranye na Sekuru [Nawe yari muri iki gitaramo kandi yamufashije igihe kinini cyane ku rubyiniro basubiramo iki gisigo].
Muri iki gitaramo, uyu musore yitaye cyane ku gusubiramo ibisigo birimo 'Narakubabariye' yakoranye na Bruce Melodie.
Uyu muhanzi ntiyigeze aboneka muri iki gitaramo, kandi ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru ku wa Gatatu yari yemeje ko azaboneka. Bruce Melodie yari ku rutonde rw'abahanzi bagombaga kuririmba muri iki gitaramo.
Rumaga kandi yasubiyemo igisigo cye yise 'Umwana araryoha' yakoranye na Peace Jolis na Riderman utabashije kugera ahabereye iki gitaramo. Riderman ntiyigeze yitabira ikiganiro n'itangazamakuru, ariko Rumaga yavugaga ko buri muhanzi yashyize 'Affiche' ari igihamya cy'uko azamushyigikira mu gitaramo cye.Â
Yanasubiyemo igisigo cye yise 'Kibobo' yakoranye na Junior Rumaga. Ubwo yakoraga iki gisigo afashijwe na Shauku Band, hasohotse amafoto ya Junior Kizigenza agera mu Burundi yitabiriye igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ya Crystal Ventures.
Rumaha yanakoze igisigo 'Intago y'Ubumwe' yahuriyemo na Mr Kagame, Alyn Sano, Fefe ndetse na Bull Dogg batanze ibyishimo muri iki gitaramo cyihariye.
Rumaga yakoranye kandi na Rusine ndetse na Rukizangabo igisigo bise 'Intambara y'Ibinyobwa' 'Ivanjiri II', 'Umugore si umuntu' yamamaye cyane n'ibindi.

Yagiye akomoza kuri buri gisigo cye-Aha yashimiraga 'Rangwida'
Yavuze ko igisigo cye 'Mazi ya Nyanja' cyakunzwe cyane, ahanini biturutse ku butumwa burimo no kuba yaragikoranye na Alyn Sano wamushyigikiye cyane. Â Ati "Alyn ni umwana witanga cyane. Yamfashije kenshi. Imana imuhe umugisha."
Avuga ko igisigo cye 'Umugore si umuntu' ari igisigo kivuga ku buzima bw'umubyeyi n'umwana bitajya kure n'ubundi 'y'impamvu y'uyu munsi (w'igitaramo).'
Uyu musore avuga ko Nyina w'umuntu aba we kubera umwana. Ashima ababyeyi 'batureze' ndetse n'ababyeyi bitabiriye igitaramo cye.
Rumaga avuga ko igisigo cye 'Komera Mukobwa' yacyanditse nyuma y'uko aganiriye n'umwe mu bakobwa biganaga muri Kaminuza, wamuganirije ku buzima yanyuzemo kugirango abashe kwigeza ku iterambere.
Ni igisigo avuga ko yanditse mu gihe gito, kandi cyamukoze ku mutima bitewe n'ubuzima butoroshye uriya mukobwa yanyuzemo.
Ati "Ni igisigo gihura n'ubuzima bw'umwana w'umukobwa, mu buzima tunyuramo, kugirango tubona akazi, kugirango amanota mu ishuri..."
Yatanze ibihembo:
Rumaga yavuze ko yabaye uwo ariwe kubera uruhare rwa Producer Element wamukoreye igisigo 'Nzoga' yakoranye na Sogokuru.
Avuga ko Element bakoranye igihe kinini kuva mu mashuri yisumbuye, aho yagiye yitabira amarushanwa y'umuziki agacurangirwa na Element.
Uyu musore yavuze ko atagize amahirwe yo kubana igihe kinini na Se biri mu byatumye Sekuru ari we ukora inshingano zimwe na zimwe za Se.
Yibuka ko uyu mubyeyi yagiye amuha amafaranga y'urugendo, ubwo yabaga ashaka kwitabira ibiganiro n'itangazamakuru cyangwa se kugira aho ajya.
Ati "Nagize igihe cyo kujya kuri Radio bantumiye nkabura itike kubera ko iwacu batumvaga ibintu nkora." Avuga ko Sekuru 'yambereye Data, ambera umubyeyi'.
Rumaga yahaye igihembo Nyirabagande Fridaus Dorcella 'Rangwida' mu ikinamico Urunana. Uyu mubyeyi yanamwifashishije mu ndirimbo ye yitiriye album yise 'Mawe'.
Uyu musore yavuze ko uyu mubyeyi ari inshuti ye y'akadasohoka, kandi ko kuva yakwinjira muri Kigali 'yambereye umubyeyi' amubera 'umuntu w'indashyikirwa' bituma ahora azirikana azirikana 'uruhare rwe yagize'. Ati "Ndamushimira kubera uruhare yagize nka ndi Rumaga."
Yatanze igikombe kuri Mariya Yohanna wamamaye mu ndirimbo 'Intsinzi'. Yabwiye uyu mubyeyi ko amukunda cyane, kandi azirikana uruhare rwe mu rugendo rwe rw'ubuzima n'umuziki.
Avuga ko Mariya ari inshuti ye. Ati "Uyu mubyeyi ndamukunda cyane. Ntabwo nari gutegura uyu munsi rero ngo ngendere aha." Ubwo yari ahawe indangururamajwi, Mariya yasabye abantu gushyigikira Rumaga avuga ko 'hari ibyo avuga ntitwumvikane ariko bikumvikana'.
Rumaga yavuze ko adateze kwibagirwa Nyakwigendera Buravan bakoranye igisigo 'Intago y'Ubumwe'.
Yavuze ko yahoze yifuza guhura na Buravan, umunsi umwe bahurira mu gitaramo uyu muhanzi amuramukanya urukundo rwinshi no kumwishimira.
Kuri Rumaga byari ibintu bitunguranye kuri we, kubona umuntu yifuzaga guhura nawe ari umufana we. Ati "Ni umuntu wagize uruhare rungana na 30% ya Album 'Mawe'.
Yavuze ko Buravan yamufashije buri kimwe, kugeza ubwo iki gisigo bakoranye ari cyo gihangano uyu musore yakundaga cyane.
Muri iki gitaramo, bamuritse 'Documentaire' igaragaza mu ncamake ubuzima bwa Buravan witabye Imana. Ati "Nabibwiye n'umuryango y'uko mbere yo gutaha ari igisigo yumvise..."
Yahaye igihembo Nyina- Amwita Nyinawajambo cyangwa se Icyamamare
Avuga ko umubyeyi we ari inkotanyi kandi 'yagize uruhare kuri njyewe'. Ati "Yambereye Papa, yambereye Papa, yambereye byose. Uyu mukecuru ni inshuti yanjye... Mama wowe nanjye ni akagozi k'inkubirane."
Umubyeyi we afashe ijambo, yashimye abitabiriye iki gitaramo, ashima ubuyobozi bw'Igihugu, kandi avuga ko umwana we yamubereye 'umwana mwiza' washikamye ku nganzo ye kugeza ubwo ayigaragaje.
Rumaga yavuze ko igihe kimwe yitabiriye amarushanwa i Kigali arangira bitinze bituma ajya guteka imodoka mu ijoro abura imugeza iwabo.
Avuga ko muri gare ya Nyabugogo yahahuriye n'umubyeyi wakoraga amasuku, amufasha gushaka imodoka yo kuraramo mbere y'uko afata urugendo rwa mugitondo.
Rumaga avuga ko kubera ko atabashije kubona uriya mubyeyi ngo amushimire yahisemo umubyeyi ukora akazi nkake ukorera muri Kigali amugenera igihembo na 'enveloppe' irimo amafaranga. Ati 'Ni umwe mu babyeyi badufasha kugirango Kigali ise neza.'
Uyu mubyeyi yaranzwe n'amarira azenga mu maso, maze ahawe ijambo ashima Rumaga kubwo kumutekerezaho.
Yifurije Rumaga kuzahirwa igihe azaba yarushinze n'uwe. Ati 'Imana imuhe umugisha kuba yanyitayeho atanzi. Icyo namusabira Imana izamwubakire urugo rwiza…'




Mu gukora ibi bisigo bagiye bongeramo ibirungo bitandukanye cyane n'ibisigo byagiye bisohoka bigashyirwa kuri Youtube
Buri gihembo cyaherekejwe n'ibahasha y'amafaranga atatangajwe umubare

Gafotozi 'Kadafi' ntiyacitswe n'iki gitaramo cy'inshuti ye bahuriye mu myidagaduro
Umukinnyi wa filime wamamaye nka 'Bamenya' yari muri iki gitaramo
Massamba Intore wizihiza imyaka 40 mu muziki yitabiriye iki gitaramo- Rumaga yamushimiye kuba isoko y'inganzo ya benshi
Bull Dogg, Fefe, Mr Kagame, Rumaga na Alyn Sano bunamiye Buravan
Abarimo umukirigitananga Esther Niyifasha bacuranze inanga bakurirwa ingofero
Umusizi Carine ari kumwe na Rumaga bakoranye ibisigo
Niyo Bosco yavuze ko yishimiye gutumirwa mu gitaramo cya Rumaga
Bob Pro witegura gusohora album ye ya mbere yacurangiye Element
Rumaga yashimye mu ruhame Sekuru ndetse na Element ku bw'uruhare bagize ku buzima bwe
Ross Kana yigaragaje muri iki gitaramo nyuma yo kuririmba indirimbo 'Fou de Toi'
Producer Element yaririmbye indirimbo ye 'Kashe' yakunzwe mu buryo bukomeye
Rumaga yaserukanye amasunzu!!
Rumaga yahaye igihembo umwe mu babyeyi bakora isuku mu Mujyi wa Kigali
Rumaga yavuze ko Nyina yamubereye umubyeyi n'inshuti
Yahaye igihembo Nyina- Amwita Nyinawajambo cyangwa se Icyamamare
Umwana n'umubyeyi.............

Mariya Yohana yasabye abantu gushyigikira ubuhanzi bwa Rumaga
Rumaga yahaye igikombe 'Rangwida' uzwi mu ikinamico Urunana
Rumaga yahaye igikombe Nyina amushimira umusanzu we ku buzima bwe
Se wa Buravan yari muri iki gitaramo akurikirana album yagizweho uruhare rwa 30% n'umuhungu we
Uncle Austin, umuhanzi, umushabitsi akaba n'umunyamakuru wa Kiss Fm

Rocky uzwi cyane mu gusobanura filime yashyigikiye Album ya Rumaga


Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Tonzi [Uri hagati]


Sekuru wa Rumaga wabaye intangiriro y'urugendo rw'imyaka itatu ishize


Abahanzikazi Angel&Pamella bitabiriye iki gitaramo cya Rumaga

Rumaga ari kumwe na Sekuru watumye abasha gukora ubusizi- Yamushimye

Bull Dogg yakunzwe mu ndirimbo zinyuranye zubakiye ku mudiho wa Hip Hop


Rumaga yacinye akadiho nyuma yo gufatanya na Alyn Sano mu gisigo 'Mazi ya Nyanja'

Umuraperi Mr Kagame yari yizihiwe cyane mu ndirimbo 'Intango y'Ubumwe


Umuraperi Fefe Kalume ukoresha cyane ururimi rw'Igifaransa yigaragaje muri iki gitaramo

Umuhanzikazi Alyn Sano yaserutse mu mwambaro wiganjemo ibara ry'umutuku

Aba bahanzi bombi bafashe akanya ko kunamira Buravan witabye Imama

Bull Dogg yageze ku rubyiniro ibintu birahinduka afasha Rumaga kumurika album ye

Umuraperi Bull Dogg yabanje kuririmbira muri 'Back Stage' mbere y'uko agera ku rubyiniro



Rusine Patrick, umunyarwenya wavuyemo umunyamakuru- Afite ubuhanga bwihariye

Rukizangabo Shami Aloys, umunyamakuru akaba n'umusizi ubimazemo igihe kinini

Alliah Cool yari yicaye ku meza amwe na Dj Phil Peter wa Isibo TV

Umukinnyi wa filime Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool yigeze guhamagara kuri telefoni Rumaga amubwira ko 'amugomba urukundo'


UmusiziRumaga aganira na Patrick Rusine nyuma yo guhurira mu gisigo 'Intambara y'Ibinyobwa'
Uwase Muyango Claude ukorera Isibo Tv ntiyacitswe n'iki gitaramo
Umusizi Murekatete uherutse gusohora igisigo 'Urweze' [Uri Iburyo]
Dj Phil Peter ukubutse mu bitaramo yakoreye mu Burayi
Abana b'umukinnyi wa filime 'Mama Sava' bavuze umuvugo 'Uri mwiza Mama'
Coach Gael washinze 1:55 Am yari muri iki gitaramo cy'ubusizi- Rumaga yamushimiye ku bwo kumutera inkunga
Bahali Ruth yagize uruhare rukomeye mu migendekere myiza y'iki gitaramo
Ukigera ahabereye iki gitaramo wakirizwaga n'umutagara w'ingoma

Abakobwa bo muri Kigali Protocol bakiraga abantu muri iki gitaramo


Umushyushyarugamba Marcel Ntazinda wayoboye iki gitaramo

Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo Rumaga yamurikiyemo album ye ya mbere yise 'Mawe'
AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com