U Rwanda rwegukanye imidali 17: Ibyaranze imi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni imikino yatangiye tariki 17 Kanama, ikaba yasojwe tariki 27 Kanama. Ibihugu birimo u Rwanda rwari rwakiriye iyi mikino, Uganda, Kenya na Tanzania, ni byo byitabiriye iyi mikino ngarukamwaka. Abantu bagera ku 4,500 nibo bitabiriye iyi mikino, aho u Rwanda rwari rufite abakinnyi bagera kuri 460 mu mikino 13 yakinwe.

Ku ruhande rw'u Rwanda nk'igihugu cyakiriye imikino ntabwo umuntu yavuga ko bitwaye neza nk'uko byari byitezwe, kuko rutaje no mu bihugu bibiri bya mbere byegukanye imidari myinshi. Mu musaruro rusange, u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatatu mu bihugu byegukanye imidari myinshi, aho rwegukanye imidari 4 ya zahabu, imidari 4 ya Silver ndetse 9 ya Bronze.

Iyi mikino yakiniwe ku bibuga bitandukanye byo mu mujyi wa Huye, ndetse n'i Save mu karere ka Gisagara 

Muri iyi midari 4 ya Zahabu, harimo imidari 2 yegukanwe mu cyiciro cy'abatarengeje imyaka 15 mu bahungu n'abakobwa mu mupira w'amaguru. Ikgo cya GS Kabusunzu cyo mu Karere ka Nyarugenge, cyegukanye umudali wa Zahabu mu mupira w'amaguru mu bakobwa gitsinze Alliance yo muri Kenya igitego kimwe ku busa.

Basaza babo nabo ntabwo bakoze ikosa, kuko ku wa Gatandatu, begukanye umudali wa Zahabu nyuma yo kuba aba mbere mu itsinda n'amanota 12, badatsinzwe n'igitego. 

Indi midali ibiri ya zahabu u Rwanda rwayihawe na Uwase Magnifique w'imyaka 18 wiga kuri GS Remera Rukoma, aho yabaye uwa mbere mu gusiganwa Metero 100, ndetse arongera aba uwa mbere muri Metero 400.

Uwase yahesheje u Rwanda imidali ibiri ya zahabu, mu gihe amaze umwaka umwe atangiye umwuga wo gusiganwa ku maguru 

Kuri iki cyumweru ubwo hasozwaga iyi mikino, u Rwanda rwari rugifite amahirwe yo kwegukana indi midali ya Zahabu muri Basketball kuko amakipe abiri y'u Rwanda yari yageze ku mukino wa nyuma ariko arahagwa. 

Saint Bernadette mu bahungu, yatsinzwe na Buddo Sec amanota 74 kuri 90, mu gihe mu bakobwa Saint Marie Reine yatsinzwe na Saint Marie's Kitende yo muri Uganda amanota 55 kuri 47.

Muri Handball u Rwanda rwari rubitse ibikombe mu mikino iheruka, ntabwo byagenze neza kuko muri Handball, ADEGI Gituza yatwaye umudali wa Feza nyuma yo kuba iya kabiri itsindiwe ku mukino wa nyuma na Kakungulu yo muri Uganda ibitego 33-21.

ES Kigoma yabaye iya gatatu mu bahungu, itwara umudali wa Bronze nyuma yo gutsindwa na Mbooni yo muri Kenya ibitego 31-27. Ni ko byagenze kandi kuri Kiziguro SS yabaye iya gatatu mu bakobwa nyuma yo gutsinda Moi Girls yo muri Kenya ibitego 23-22.

Handball nk'umukino abanyarwanda bari bitezeho imidali, ntabwo byagenze neza nyuma yaho ADEGI itsindiwe ku mukino wa nyuma, Kizigiro SS mu bagore igatahukana umwanya wa 3 

Muri rusange Uganda yabaye iya mbere, aho yegukanye imidari 40 irimo; imidali 18 yazahabu, 12 ya Silver n'imidali 10 ya Bronze. Kenya yaje ku mwanya wa kabiri n'imidali 25, irimo 8 ya zahabu, 9 ya silver 8 ya Bronze. 

U Rwanda rwabaye u Rwanda gatatu n'imidali 15 irimo 4 ya zahabu, 4 ya Silver 9 ya Bronze. Tanzania niyo yashoreje abandi, aho yatahanye imidari 8, irimo umwe wa zahabu, 4 ya Silver 3 ya Bronze. 

Umuhango wo gusoza iyi mikino witabiriwe na Minisitiri wa siporo Aurore Mimosa Munyangaju

Karemangingo Luke umuyobozi wa GS Gahini, akaba n'umuyobozi w'ishyirahamwe ry'imikino mu mashuri mu Rwanda, yashimye ibihugu byose byitabiriye, ndetse yemeza ko imikino yagenze neza Â 

Sebutege Ange uyobora akarere ka Huye, yishimiye uburyo imikino ya FEASSSA yagenze, ndetse yemeza ko yagize uruhare mu iterambere ry'aka karere 

Ibigo by'amashuri muri Uganda byagaragaje urwego rwo hejuru hafi mu mikino yose 

Umuhango wo gusoza iyi mikino ya FEASSSA yari ibaye kunshuro ya 20, wabereye kuri sitade mpuzamahanga y'akarere ka Huye

GS Saint Paul Muko yo mu karere ka Rusizi, niyo yegukanye igikombe n'umudali wa zahabu, mu cyiciro cy'abatarengeje imyaka 15



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133692/u-rwanda-rwegukanye-imidali-17-ibyaranze-imikino-ya-feasssa-abanyarwanda-bakuyemo-isomo-am-133692.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)