Rayon Sports igiye gukina n'ikipe yashyinzwe muri COVID, APR FC iby'imikino ya gicuti mpuzamahanga biranga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC na Rayon Sports zose zifitanye umukino wa Super Cup ndetse zikaba zizanahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika, ntabwo zabonye amakipe zifuzaga mu mikino ya gicuti.

Nyuma yo gukina Vital'o FC y'i Burundi bakanganya 2-2 ku Cyumweru cyashize, uyu munsi Rayon Sports irakina na Gorilla FC undi mukino wa gicuti.

Iyi kipe izakina na APR FC tariki ya 12 mu mukino wa Super Cup, igomba kuba yakinnye undi mukino tariki ya 5 Kanama 2023, umunsi izerekaniraho abakinnyi izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2023-24, ni umunsi yise "Umunsi w'Igikundiro" cyangwa "Rayon Sports Day".

Byavuzwe ko iyi kipe kuri uyu munsi yifuzaga gukina na Al Hilal SC yo muri Sudani ariko biza kwanga, nyuma havugwa na Police FC ariko nayo biranga.

Ubu Rayon Sports yemeje ko igomba kuzakina na Loto-Popo FC yo muri Bénin.

Ni ikipe yashinzwe muri 2021, gusa ku mwaka wayo wa mbere yahise itwara igikombe cya shampiyona isohokera iki gihugu muri CAF Champions League.

Muri uyu mwaka ikiba izakina CAF Confederation Cup aho yatomboye FUS Rabat yo muri Maroc.

Ku rundi ruhande na mukeba wa Rayon, APR FC nayo ibyo yateguraga bisa n'aho byanze, byibuze yifuzaga umukino wa gicuti umwe mpuzamahanga ariko bisa n'aho wabuze.

Byari biteganyijwe ko tariki ya 2 Kanama 2023 yari gukina na Horoya FC yo muri Guinea kuri Kigali Pelé Stadium ariko bikaba byanze aho kuri iyo tariki izakina na Marines FC.

Uretse uyu mukino kandi bivugwa ko ari yo ishobora gukina na Mukura VS hizihizwa imyaka 60 Mukura VS imaze ishinzwe, ni ibirori bizaba tariki ya 5 Kanama 2023, bigenze neza kandi ni uko iteganya gukina na Kiyovu Sports mbere y'uko tariki ya 12 Kanama ikina na Rayon Sports.

Umunsi w'Igikundiro uzaba tariki ya 5 Kanama 2023
Umunsi w'Igikundiro uzaba tariki ya 5 Kanama 2023
Umunsi w'Igikundiro uzaba tariki ya 5 Kanama 2023



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-igiye-gukina-n-ikipe-yashyinzwe-muri-covid-apr-fc-iby-imikino-ya-gicuti-mpuzamahanga-biranga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)