Youssef yageze i Kigali aha isezerano abakunzi ba Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunya-Maroc, Youssef Rharb yamaze kugera mu Rwanda gukinira Rayon Sports mu mwaka w'imikino wa 2023-24.

Ku mugoroba w'ejo hashize nibwo uyu mukinnyi usatira anyuze ku mpande yasesekaye ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Yabwiye itangazamakuru ko yishimiye kugaruka muri Rayon Sports kandi ko azatanga byose afite kugira ngo ikipe yitware neza.

Ati "Nishimiye kongera kugaruka muri Rayon Sports. Ndishimye cyane kandi nzi ko nzatanga byinshi kuri Rayon Sports. Imana nibishaka tuzatsinda imikino myinshi kandi tunatware ibikombe.'

Yakomeje avuga ko ikintu cyatumye ahitamo kugaruka gukina muri Rayon Sports ari uko iyi kipe yamuvugishije bakumvikana kandi na we akaba ari ikipe yagiriyemo ibihe byiza cyane cyane umubano we n'abafana wari mwiza.

Youssef si ubwa mbere agiye gukinira iyi kipe yambara ubururu n'umweru kubera ko muri Nzeri 2021 yanzanye muri Rayon Sports na Ayoub Ait Lahssainne nk'intizanyo binyuze mu bufatanye bw'imyaka itanu bwasinywe hagati yayo na Raja Casablanca muri Nyakanga 2021.

Gusa ntibayitinzemo kuko ku wa Gatanu, tariki ya 14 Mutarama 2022, Rayon Sports yemeje ko yatandukanye n'aba bakinnyi bombi nyuma y'uko babwiye itangazamakuru ry'iwabo ko babayeho nk'abari muri gereza muri iyi kipe, ihitamo kubasezerera.

Rayn Sports mu kwitegura umwaka w'imikino yamaze gusinyisha abakinnyi 8, Charles Baale na Tamale Simon bakomoka muri Uganda, Abanyarwanda Serumogo Ali, Bugingo Hakim na Nsabimana Aimable, umunya-Maroc Youssef Rharb, Jonathan Ifunga Ifasso ukomoka muri DR Congo ndetse n'umurundi Aruna Moussa Madjaliwa.

Youssef Rharb ubwo yari ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/youssef-yageze-i-kigali-aha-isezerano-abakunzi-ba-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)