Harimo nka 'Niko nabaye by All Star'! Dore urutonnde rw'indirimbo z'ibihe byose muri muzika nyarwanda zakozwe na Producer Junior Multisystem witabye Imana - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro rya tariki 27 Nyakanga 2023 nibwo hamenyekanye inkuru y'incamugongo ku bakunzi ba muzika nyarwanda ibika urupfu rwa Karamuka Jean Luc wamamaye nka Junior Multisystem.

Junior Multisystem yari amaze igihe kinini arembejwe n'uburwayi bwaturutse ku mpanuka yakoze mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 30 Werurwe 2019, agacibwa ukuboko mu 2019 bikamuviramo Kanseri.

Junior yaherukaga gukora indirimbo y'Imana yaririmbanye na King James bayita 'Nkomeza'.

Ndetse kandi Junior Multisystem yakoze indirimbo zakanyujijeho mu Rwanda nka 'Urudashoboka' ya Butera Knowless, 'Umfatiye Runini' ya Urban Boys, 'Ca inkoni izamba' ya Fireman na Queen Cha , 'Fata Fata' ya Zizou Al Pacino, 'Birarangiye' ya Dream Boyz, n'izindi.

Izindi ndirimbo harimo nka 'Ndaje' ya The Ben,  'Umwanzuro' ya Urban Boyz, 'Ku bwawe' ya Uncle Austin, 'Uh Lala' ya King James, 'Byarakomeye' ya Butera Knowless, 'Too much' yahuriyemo Jay Polly, Urban Boyz, Bruce Melodie, Uncle Austin, Khalifan na Marina, 'Ntujya unkinisha' ya Bruce Melodie.

'I'm Back' ya Jay C na Bruce Melodie, 'Niko Nabaye' ya Zizou Al Pacino, King James ,Urban Boys ,Riderman ,Uncle Austin ndetse na 'Umwanzuro' ya Urban Boyz

 



Source : https://yegob.rw/harimo-nka-niko-nabaye-by-all-star-dore-urutonnde-rwindirimbo-zibihe-byose-muri-muzika-nyarwanda-zakozwe-na-producer-junior-multisystem-witabye-imana/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)