Amarushanwa y'ubwiza ni kimwe mu bikorwa bikurikirwa na benshi kandi kikamenyekanisha umwihariko w'imico itandukanye iyo bigeze mu marushanwa mpuzamahanga biba ibindi.
Ureste ibyo kandi hari ibikorwa bitandukanye aya marushanwa azamura yaba iby'abayitabiye kimwe niby'abatuye Isi birimo ibikorwa by'urukundo bikorerwa abatishoboye bagahabwa akayabo.
Kuri ubu irikomeje kuvugisha benshi rikaba ari irya Miss World biteganijwe ko rizaba mu Ukoboza 2023 mu Buhinde igihugu cyaherukaga kuryakira mu myaka 27 ishize.
Ibihugu 130 bikaba aribyo biteganijwe ko bizitabira irushanwa rya Miss World gusa kugeza ubu ibigera 91 nibyo byamaze kwemezwa ko bizitabira birimo n'u Rwanda ruheruka iri rushanwa mu mwaka wa 2022.
Miss Rwanda 2022 Divine Nshuti Muheto akaba ariwe ugaragara ku rutonde rw'aba bakobwa 91 bo mu bihugu bitandukanye bazitabira Miss World 2023.
Nubwo kugeza ubu abanyarwanda bategereje igihe amarushanwa y'ubwiza azongera gukomorerwa nyuma y'uko ahagaritswe mu mwaka wa 2022Â kugeza ubu.
Uko biri kose ariko hakaba hari icyizera ko Miss Muheto azerekeza mu Buhinde kuko bitizana gutyo ngo umukobwa ashyirwe ku rutonde bisaba kuba abategura irushanwa rya Miss World n'abategura amarushanwa y'ubwiza mu bihugu bitandukanye kubanza kuvugana.
Miss Muheto akaba azaba abaye umukobwa wa gatanu w'Umunyarwandakazi uzaba yitabiye iri rushanwa.
InyaRwanda tukaba twabarebeye ba Nyampinga bo mu bihugu bya Afurika barimo na Miss Divine Muheto bazahagararira ibihugu byabo muri Miss World ,irushanwa riri muri ane akomeye ku Isi ndetse rikuru mu myaka mu y'ubwiza..jpg)
Zambia:Natasha Jaona Mapulanga


Uganda: Hannah Karema Tumukunde

Tunisie:Nessirine Haffar


Tanzania :Halima Kopue



Somalia:Badja Mohamoud

Senegal: Fatou L'eau



Rwanda:Divine Nshuti Muheto


Nigeria: Ada Eme



Namibia:Leone van Jearsveld


Morrocco:Sonia Ait Mansour



Mauritius: Liza Gundowry


Madagascar: Antsary Rajoelina


Liberia:Veralyn Vonleh




Lesotho: Poelano Mothisi




Kenya: Chantou Kwamboka




Guinea: Bamba Makia

Ghana: Miriam Xoralisa






Equatorial: Guinea Vanila Andeme






Cote D'Ivoire: Marlene Kouassi





Cameroun: Julia Samantha Edima



Botswana: Lesego Chombo




Angola: Florinda Jose