Nyaruguru: Aho igihugu kigeze abana ntibakwiye kwigira mu mashuri ashaje- Ubuyobozi bwa GS Kagarama #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abana n'ubuyobozi bw'ishuri rya Groupe Scolaire Kagarama, riherereye mu kagari ka Mwoya mu Murenge wa Nyagisozi, Akarere ka Nyaruguru, buravuga ko aho igihugu kigeze bamwe mu bana bahiga batari bakwiye kuba bahigira kuko ashaje.

Itangazamakuru rya Flash ryageze muri ririya shuri mu masaha ya mugitondo abana bari kwiga, mwarimu nawe ari kwigisha.

Bamwe muri abo  bana bigiraga  mucyo bita ishuri rishaje, urimo imbere ukareba mu gisenge wabonaga imyenge igaragara, hasi nta pavoma irimo, amadirishya ntakomeye, intebe n'imbabari, mu ishuri hari abicaye ku ntebe imwe ari bane, uretse nibyo kandi iki bita ishuri nicyo batiye kuko si iki kigo.

Abo bana mu buhamya bwabo, umwe muri bo yagize ati 'Iyo imvura iguye turanyagirwa, ntanaho dufite dushyira amakayi, hazamo ivumbi imbaragasa zikatwinjira.'

Undi nawe yagize ati 'Iyo imvura iguye twese tujya hamwe imbere tukirundanya, kuko ishuri rirava ndetse rirashaje.'

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo, Rebero Eugene, avuga ko ishuri ryitije ibyumba bibiri ariko uko bigaragara akurikije aho igihugu kigeze, abana batagakwiye kwigira muri ibi byumba .

Yabwiye itangazamakuru ryacu ati 'Mu by'ukuri iyo urebye ibyumba bigiramo ni bikeya, ariyo mpamvu hari ibyumba bibiri twatiye bitari amashuri. Uko bigaragara ubona n'abana batagakwiye kuhigira binagendanye naho igihugu kigeze.'

Ishuri rya Groupe Scolaire Kagarama, ryigamo abanyeshuri 1.583, abigira aho bita mu ishuri hashaje, bifuza ko bakubakirwa amashuri meza kugira ngo banabone aho babika amakaye.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Byukusenge Assoumpta, avuga ko akarere ka Nyaruguru gafite ubucucike mu mashuri

Ati 'Mu karere ka Nyaruguru dufite ubucucike mu mashuri, aho abana bakagombye kwicara ku ntebe ari batatu usanga bicara ari batanu, ishuri ryagakwiye kwigiramo abana mirongo itatu, ugasanga harimo abana mirongo itanu.'

Byukusenge akomeza avuga ko kuba abana biga bacucitse ku ruhande rumwe ari bibi, ariko ku rundi ruhande ari byiza kuko igihugu gifite gahunda y'uko abana bose biga .

Ati 'Twebwe tuba twifuza ko aho umwana ari hose yaza niyo twatira urusengero ariko akiga, niyo twatira ibindi biro ariko umwana akiga.'

Byukusenge asoza avuga ko bifuza ko byibura ibyumba bihari bishaje byasanwa, ibindi bikubakwa bushya.

Akarere ka Nyaruguru kavuga ko umwaka ushize kubatse ibyumba by'amashuri 182, ariko bidahagije bateganya ko umwaka utaha w'ingengo y'imari bazubaka ibyumba by'amashuri 707 bishya, n'ibyumba by'amashuri 200 bikwiye kuvugururwa.

Theogene Nshimiyimana

The post Nyaruguru: Aho igihugu kigeze abana ntibakwiye kwigira mu mashuri ashaje- Ubuyobozi bwa GS Kagarama appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/06/01/nyaruguru-aho-igihugu-kigeze-abana-ntibakwiye-kwigira-mu-mashuri-ashaje-ubuyobozi-bwa-gs-kagarama/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyaruguru-aho-igihugu-kigeze-abana-ntibakwiye-kwigira-mu-mashuri-ashaje-ubuyobozi-bwa-gs-kagarama

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)