DRC yerekanye indege 4 igiye kwifashisha mu guhashya M23 - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje gukora iyo bwabaga ngo yongere ubushobozi mu bya gisirikare kugira ngo ihangane n'Umutwe wa M23, aho ubu noneho yaguze indege enye za MI-24 mu Gisirikare cya Tchad.

Ubutegetsi bwa Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo bukomeje kugura ibikoresho bya gisirikare kugira ngo bubashe guhangana na M23, mu Burasirazuba bwa RDC. Mu kwezi gushize, igisirikare kirwanira mu kirere cyaguze indege z'intambara eshatu za MI-24 ziri i Kinshasa.

Izi ndege zaguzwe muri Tchad binyuze muri Agemira RDC, akaba ari ikigo kiyoborwa n'Umufaransa, Olivier Bazin, wamenyekanye nka 'Colonel Mario'. Kuva muri Gicurasi 2022, iki kigo gikora mu gusana no kubungabunga indege za FARDC.

Iki kigo kandi kinakora akazi ko gushaka indege z'intambara na kajugujugu zakoze, kuri ubu zabaye nyinshi ku isoko kuva aho intambara yo muri Ukraine itangiriye.

Cyaguriye RDC indege za Sukhoi Su-25 mu Gisirikare cya Tchad ariko isesengura mu bya tekiniki ryerekanye ko izi ndege zifite ibibazo biturutse ku myaka zimaze kandi bishobora kubaho mu gihe ziri gukoreshwa.

Kuri ubu iki Agemira RDC ifatanyije n'Umujyanama wihariye wa Tshisekedi mu bya Gisirikare, Lt Gen Franck Ntumba, ni bo bari muri gahunda yo kugura indege enye za MI-24, ibiganiro bakaba barabigiranye n'Umuyobozi w'Igisirikare kirwanira mu Kirere muri Tchad, Gen. Amine Ahmed Idriss.

Amakuru ya Africa Intelligence, ahamya ko izi ndege zizagurwa miliyoni 20 z'amayero. Icyakora imwe muzi izo ndege yahanuriwe muri Centrafrique mu ijoro ryo ku wa 3 rishyira ku wa 4 Gicurasi ariko nta muntu wahaburiye ubuzima. Igisirikare cya RDC kiri kuyisana.

Izindi ndege eshatu zoherejwe i Kinshasa, mu minsi mike zikazagera i Goma zihasange izindi ebyiri za Sukhoi su-25 n'izindi ebyiri za Mi-24 zajyanywe ku Kibuga cya Gisirikare cya Kavumu.

Izi ndege biteganyijwe ko zizakoreshwa na FARDC mu bitero karahabutaka biteganyijwe muri uku kwezi kwa Kamena 2023.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/drc-yerekanye-indege-4-igiye-kwifashisha-mu-guhashya-m23

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)