Amakuru agezweho: Byamaze kumenyekana ibya Igor Mpabano na Kina Music - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi akaba n'umwe mu batunganya imiziki bakomeye cyane hano mu Rwanda Igor Mpabano yamaze gutandukana na Kina Music.

Nyuma y'imyaka myinshi cyane Igor Mpabano abarizwa muri Kina Music ubu ntakibarizwa muri iyi nzu ifasha abahanzi ba muzika iyobowe n'umugabo w'umuhanzikazi Butera Knowless witwa Clement.

Uyu muhanzi yageze muri Kina Music mu mwaka w'i 2018 akaba yari amaze imyaka igera kuri 5 yose abarizwa muri iyi nzu, kugeza ubu yamaze gutandukana nayo gusa ntiharamenyekana amakuru avuga ko ashobora kuba yakongera amasezerano cyangwa se akerekeza ahandi akareba uko byifashe.



Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-byamaze-kumenyekana-ibya-igor-mpabano-na-kina-music/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)