Yatangiye kubemeza: Ikipe ya Sandvikens IF ikinamo Byiringiro Lague yanyuzwe n'uburyo uyu rutahizamu yitwaye - AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi na Sandvikens IF yo muri Sweden, Byiringiro Lague, iyi kipe ye yamushimiye bikomeye cyane bitewe n'ukuntu yitwaye neza mu mukino wabaye tariki kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2023 batsinze ikipe ya Bodens BK FF ibitego 2-0, bavuga ko yari amaze iminsi arwaye ndetse yaranavunitse.

Babiyunyujije ku rukuta rw'ikipe ya Sandvikens IF, bagize bati 'Lague Byiring yagaragaye bwa mbere muri shampiyona uyu munsi ubwo yinjiraga mu mukino ku munota wa 69! Yitwaye neza nyuma yimvune n'uburwayi.'

Iyi kipe kandi isanzwe ikinamo umunyarwanda Yannick Mukunzi we umazemo igihe kirekire.

Byiringiro Lague yishimiwe na bagenzi be bakinana muri Sandvikens IF
Yannick Mukunzi nawe akina muri iyi kipe



Source : https://yegob.rw/yatangiye-kubemeza-ikipe-ya-sandvikens-if-ikinamo-byiringiro-lague-yanyuzwe-nuburyo-uyu-rutahizamu-yitwaye-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)