'Ndi uwo ndi we kubera wowe'! Ishimwe rya bamwe mu byamamare ku babyeyi babo (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi wizihizwa ku wa karindwi w'icyumweru cya kabiri cy'ukwezi kwa Gicurasi aho hizihizwa uruhare rw'umubyeyi w'umugore mu kubaka Isi.

Uyu munsi unyuranye n'uw'umwari n'umutegarugori wizihizwa buri wa 8 Werurwe hazirikanwa ab'igitsinagore muri rusange.

Benshi mu byamamare bifashishije amafoto ya kera bari kumwe n'ababyeyi babo cyangwa abo bashakanye afite byinshi abumbatiye hagati yabo.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe bumwe mu butumwa ab'ibyamamare bageneye ababyeyi cyangwa abo bashakanye kuri uyu munsi.

Meddy yazirikanye umubyeyi we Cyabukombe Alphonsine amushimira uburere bwiza yamuhaye ndetse n'umugore we Mimi Mehfira.

Yanditse agira ati 'Umunsi mwiza w'ababyeyi k'uri mu ijuru, warakoze kungira umugabo ndi we uyu munsi.'

Uyu muhanzi ubutumwa yatuye umugore we yanditse agira ati 'Umubyeyi, Umwamikazi, Umugore, Ndagukunda birenze uko ubizi.'

Meddy yashimye umugore we n'umubyeyi we wamuhaye uburere bwiza mbere yo gutabaruka

Tuma Basa mu butumwa yageneye umufasha we yanditse agira ati 'Kuri mama muto mwiza w'ibihe byose. Umunsi mwiza w'ababyeyi Abaynesh Jembere kandi iyi ntabwo ari inyandiko ya Instagram gusa, ni inyandiko igushimira ku byo wanzaniye byose mu buzima bwanjye na Ermi (umuhungu babyaranye).'

Alpha Rwirangira we yagize ati 'Umunsi mwiza w'ababyeyi ku babyeyi b'abagore bose ariko cyane cyane ku mubyeyi w'umwana wacu Liliane Umuziranenge, ntidushobora kugushimira bihagije kubyo ukora byose mu buzima bw'umwana wacu! Turagukunda kandi turakwishimira.'

Aline Gahongayire yagize ati 'Umulisa wabyaye Gahongayire, ndakumva, ndagukunda, Umushumba utaragirira ibihembo, nshima Imana yemeye ko mbyarwa nawe mwiza wa beza, nkunda uburyo uri umubyeyi wa bose ineza yawe ni wo murage, uzarame mama.'

Clarisse Karasira yazirikanye umubyeyi we ndetse yishimira kuba uyu munsi umusanze yaramaze kwibaruka imfura yise Kwanda Krasney.

Yanditse agira ati 'Uyu ni wo munsi wa mbere w'umugore usanze ncigatiye urukundo rwanjye n'umugisha wo mu ijuru SONshine Kwanda Krasney.'

'Umunsi mwiza w'ababyeyi ku babyeyi bose, Imana ibahe imigisha hamwe n'abana mwibarutse, inzozi zanyu zizabe impamo kandi mukomeze gukomera n'imiryango yanyu.

'Kuba umubyeyi bisaba byinshi kandi icyarimwe n'uburambe bwuzuye. Mukomeze mugubwe neza kandi mwishimire imigisha mwahawe!'

Umukobwa wa Apôtre Joshua Masasu, Deborah U. Masasu Musafiri, yashimiye umubyeyi wamwibarutse avuga ko ari umunyamugisha kuba yarabyawe nawe.

Yanditse agira ati 'Umunsi mwiza w'ababyeyi kuri mama wambyaye akampa ubuzima. Warakoze kuhaba ku buryo buhoraho. Ni gute nagize aya mahirwe agana gutya menshi?! Mfite amahirwe yo kuba umukobwa wawe! Warakoze ku bw'amasomo yose wampaye wabayeho kugira ngo nkurikire urugero rwawe!.'

Kenny Sol yagize ati 'Umunsi mwiza w'ababyeyi kuri mama, Ndi uwo ndi we uyu munsi ku bwawe, kandi nzahora ngutera ishema kugeza ubuzima bwanjye bwose Ndagukumbuye mama.'

Jules Sentore 'Ndagukunda ndagukumbura, nkurota nk'uwo duhorana, ntabwo wagiye uri hafi yacu, ndakumva neza cyane mama, maze udusabire Jambo kusa ikivi cyawe.'

Umunsi Mpuzamahanga w'Umubyeyi ufite inkomoko mu kinyejana cya 20, aho watangijwe n'Umunyamerikakazi Anna Jarvis mu rwego rwo guha icyubahiro nyina witabye Imana mu 1905.

Kuva icyo gihe uyu munsi watangiye kumenyekana ndetse ukitabirwa n'abantu benshi. Byageze mu 1914 uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Woodrow Wilson, yemeza uyu munsi nk'uw'ikiruhuko.

Young Grace yashimiye umubyeyi we ku byo yamukoreye byose
Umukinnyi wa filime Janvier Katabarwa na we yazirikanye umubyeyi we kuri uyu munsi w'ababyeyi
Ubutumwa Frank Rukundo yageneye umubyeyi we
Tuma Basa yashimiye umufasha we Abaynesh Jembere wamwibarukiye imfura
Patient Bizimana yashimiye umugore umuba hafi ndetse na nyina avuga ko ahora aterwa ishema no kwitwa umwana we
Kenny Sol yahize kuzahora akora ibitera ishema umubyeyi we
Jules Sentore yasabye umubyeyi we kubasabira ku Mana ikabaha imbaraga zibafasha kusa ikivi cye
Deborah U. Masasu Musafiri yashimiye umubyeyi wamwibarutse avuga ko ari umunyamugisha kuba yaramubyaye
Clarisse Karasira yazirikanye umubyeyi we ndetse yishimira kuba uyu munsi umusanze yaramaze kwibaruka imfura yise Kwanda Krasney
Bushali avuga ko ahora sabira umubyeyi we ibyiza gusa
Bugingo Bonny wamamaye mu gusobanura filime nka Junior Giti yashimiye umugore we Muhoza Angel amwita umubyeyi w'ibyamamare
Bahati Grace yasangije abamukurikira ubutumwa yahawe n'umugabo we
Ange Rita Kagaju yasabye Imana kumuha byibuze kimwe cya kabiri cy'ubuntu n'impuhwe umubyeyi we agaragariza buri wese
Ange Tricia yashimiye impano yahawe na Miss Mutesi Jolly
Aline Gahongayire yazirikanye umubyeyi we amushimira uburyo ari uwa bose
Alyn Sano avuga ko intsinzi yose ageraho hari Umwamikazi uba ubiri inyuma
Alpha Rwirangira yashimiye Liliane Umuziranenge ukomeza kubaba hafi we n'imfura babyaranye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ndi-uwo-ndi-we-kubera-wowe-ishimwe-rya-bamwe-mu-byamamare-ku-babyeyi-babo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)