Shampiyona ibura imikino 2 ngo irangire, Kiyovu SC na APR FC ku gikombe, Rayon Sports igabanyije amahirwe yayo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyumweru kirangiye ibyishimo ari byose kuri Kiyovu SC n'abakunzi bayo biturutse ku mukino itsinzemo Musanze FC igitego kimwe ku busa, imirindi ya Rayon Sports yari iyiri inyuma ibaye mike kuko yo itsinzwe na Gorilla FC muri shampiyona yakinwaga ku munsi wa 28.

Kwitwara neza kwa Kiyovu SC mu mukino yasuyemo ikipe ya Musanze FC byagezweho nyuma y'igitego kimwe cyabonetse muri uyu mukino wabereye kuri Sitade Ubworoherane.

Ni igitego cyatsinzwe na Nshimirimana Ismael uzwi nka Pitchou ubwo hari ku munota wa mbere w'umukino, ni igitego cyabonetse hakiri kare ndetse kinasoza uyu mukino wose ntakindi kibonetse muri uyu mukino.

Ubwo Abakunzi b'Urucaca bishimiraga iyi tsinzi byari amarira kuri Rayon Sports yo yatakaje ku mukino yari yakiriye ikipe ya Gorilla FC, uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium Gikundiro yatsinzwe ibitego bitatu kuri kimwe.

Ni gitego kimwe cyatsinzwe na Mussa Esenu wa Rayon sports naho ibindi bya Gorilla FC byo bitsidwa na Iradukunda Simeon watsinze bibiri naho ikindi gitsindwa na Twizerimana Onesme.

Uku gutsindwa kwa Rayon Sports kwatanze inyungu kandi ku ikipe ya APR FC yo yatsindiraga Espoir FC mu Bugesera ibitego bibiri kuri kimwe.

Ni ibitego byatsinzwe na Bizimana Yannick na Kwitonda Alain Backa ku ruhande rw'ikipe y'Ingabo z'igihugu na Janjali Joseph.

Gutsinda kwa Kiyovu SC kwatumye igumana umwana wa mbere ndetse inizera ko mu mikino ibiri ibura ngo shampiyona isozwe yanatwata igikombe kuko irarusha APR FC yafashe umwanya wa kabiri amanota 4.

Rayon Sports yatakaje umwanya wa kabiri yo bisa naho yakwepye igikombe cya Shampiyona bitewe n'imikino isigaye ariko gusa amahirwe ntabwo arashira burundu, ihanze amaso igikombe cy'Amahoro aho igeze muri 1/2 aho izahura na Mukura VS.

Uko imikino y'umunsi wa 28 wa Primus National League yose yagenze:

The post Shampiyona ibura imikino 2 ngo irangire, Kiyovu SC na APR FC ku gikombe, Rayon Sports igabanyije amahirwe yayo appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/shampiyona-ibura-imikino-2-ngo-irangire-kiyovu-sc-na-apr-fc-ku-gikombe-rayon-sports-igabanyije-amahirwe-yayo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=shampiyona-ibura-imikino-2-ngo-irangire-kiyovu-sc-na-apr-fc-ku-gikombe-rayon-sports-igabanyije-amahirwe-yayo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)