RDC: Baracyashakisha abarenga 5000 baburiwe irengero mu biza (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa gatatu mu masaha ya mbere, abakorerabushake bakomeje gushakisha nk'uko umunyamakuru wa Ouragan.cd woherejwe aho avuga.

Umubare w'abahitanywe n'ibiza byibasiye iki gice uragenda urushaho kwiyongera mu gihe imirambo 423 ari yo yabonetse, nk'uko sosiyete sivile ibivuga, ikongeraho ko kandi abantu 5.525 baburiwe irengero .

Usibye iki kibazo, imiryango myinshi y'abazize ibiza n'abacitse ku icumu yatakaje byose. Bamwe babwiye Ouragan.cd, ko bakiriye ubufasha bucye buvuye ku bagira neza.

Bati 'Kuva uwo munsi ntitwigeze turya. Tuba turebareba niba hari uwadufasha. Rimwe na rimwe duhabwa ifu nkeya, turanyura mu bihe bikomeye cyane, ntiturya, nta myenda dufite kandi nta n'uburaro dufite. Umudugudu wacu wose warasenyutse, nta kintu twakijije, twatakaje abantu n'imitungo. '

Mugisho Joseph yabuze abantu cumi na babiri bo mu muryango we mu gihe cy'ibiza. Nta byiringiro by'ejo hazaza, uyu munyekongo muri iki gihe aba mu ishuri ariko iruhande rw'umugezi uhiga ubuzima bwe.

Ati: 'Nabuze abantu cumi na babiri bo mu muryango wanjye, hasigaye batanu gusa. Ntabwo dufite inzu, twabonye ubuhungiro mu ishuri ryaho. Kubw'ibyago, ni abaturage hafi ya bose bahahungiye. Turi mu bihe bibi cyane ',

Tugarutse ku mibare, umuyobozi wa Teritwari ya Kalehe, Zirimwabagabo Thomas, avuga ko imirambo 411 ari yo yabonetse kugeza ubu, akemeza ko guverinoma y'intara yatanze ubufasha bwa mbere ku bahuye n'ibiza nubwo bidahagije bitewe n'ibyo bakeneye.

Ati 'Kugeza ejo, turi ku mirambo 411 yabonetse harimo 403 yashyinguwe, Turacyafite imirambo 9. Kuva ku Cyumweru, twapakuruye igice kinini cy'ibiribwa n'ibitari ibiribwa bigizwe n'ibishyimbo, amajerekani y'amavuta, n'amajerekani arimo ubusa yo kuvomesha amazi'.

Ku wa Kabiri, itariki ya 9 Gicurasi, Guverinoma ya Congo yatanze ubufasha bwa mbere ku baturage bahuye n'ibibazo burimo ibiribwa n'ibindi bitari ibiribwa ndetse n'amafaranga.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/rdc-baracyashakisha-abarenga-5000-baburiwe-irengero-mu-biza-by-imvura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)