Nyuma y'umukobwa ukomeje gutitiza imbuga nkoranya mbaga bitewe na fosete ze, menya icyo fosete zisobanuye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakazwa amafoto y'umukobwa mwiza cyane utangaje bitewe na bimwe mu birango by'ubwiza bwe.

Uyu mukobwa w'umunya Nijeriya, yasangije amafotoye ya fosete ze zo ku matama bituma abantu benshi bashigukira ubwiza bwe.

Ubusanzwe abantu biganjemo abagabo bamukundaga cyane, ariko ubu umubare w'abamukundaga wamaze kwikuba bitewe naya mafoto ateye ubwuzu yasangije.

Uko abantu basobantu fosete. 

Ubundi fosete zirimo ubwoko bubiri, hari izo ku matama ndetse na fosete zo ku mugongo hejuru gato y'ikibuno abenshi bakunze kwita amaso y'inyuma.

Fosete ni kimwe mu bimenyetso by'ubwiza ndetse n'inseko nziza, kuko usanga umuntu wese ufite fosete aba aseka neza.

Abantu baba bafite fosete ni abana beza kuko usanga akenshi bahora bisekera kandi bagira ubuntu budashira, kandi ni abantu bagira urukundo cyane ndetse nabo ubwabo bagakundwa na benshi.

Gusa abantu bagira fosete ni abantu bazwiho uburyarya cyane, ariko impamvu abantu bababona nk'iryarya cyane nuko bahora baseka kandi batajya bapfa kurakazwa n'ubusa.



Source : https://yegob.rw/nyuma-yumukobwa-ukomeje-gutitiza-imbuga-nkoranya-mbaga-bitewe-na-fosete-ze-menya-icyo-fosete-zisobanuye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)