Madamu Jeannette Kagame yashimye ubwitange bw'ababyeyi b'abagore mu buzima bw'imiryango - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 14 Gicurasi, mu gihe hizihizwa umunsi wahariwe kuzirikana umubyeyi w'umugore, wizihizwa kuri iki Cyumweru.

Umunsi mpuzamahanga w'Umubyeyi w'umugore ufatwa nk'igihe cyo kumwereka ko ari uw'ingenzi cyane ndetse hakazirikanwa n'uruhare agira mu muryango we.

Madamu Jeannette Kagame yagize ati "Babyeyi, muri isoko y'urukundo n'ubwitange ku miryango yanyu, haba mu byishimo no mu bihe bigoye. Tubashimiye umutima wanyu uhora uzirikana ineza."

Umunsi mwiza ku babyeyi b'abagore!

Babyeyi, muri isoko y'urukundo n'ubwitange ku miryango yanyu, haba mu byishimo no mu bihe bigoye. Tubashimiye umutima wanyu uhora
uzirikana ineza. 🙏🏾 - JK#MothersDay

â€" First Lady of Rwanda (@FirstLadyRwanda) May 14, 2023

Madamu Jeannette Kagame yakomeje kuba ku ruhembe rw'urugamba rwo ko guteza imbere ubuzima bw'umubyeyi mu Rwanda ndetse bikagera no ku bana.

Mu bikorwa bitandukanye agiramo uruhare mu kwita ku babyeyi harimo gukora ubuvugizi n'ubukangurambaga ku ndwara zibibasira cyane zirimo kanseri y'ibere n'iy'inkondo y'umura.

Madamu Jeannette Kagame kandi ashimira umusanzu ukomeye atanga mu kwita ku buzima bw'umwana w'umukobwa, hagamijwe ko bubaka ahazaza habo, ari nabo bavamo ababyeyi bashoboye, babereye u Rwanda.

Umunsi Mpuzamahanga w'Umubyeyi ufite inkomoko mu kinyejana cya 20, aho watangijwe n'Umunyamerikakazi Anna Jarvis mu rwego rwo guha icyubahiro nyina witabye Imana mu 1905.

Kuva icyo gihe uyu munsi watangiye kumenyekana ndetse ukitabirwa n'abantu benshi. Byageze mu 1914 uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Woodrow Wilson, yemeza uyu munsi nk'uw'ikiruhuko.

Madamu Jeannette Kagame yashimye ubwitange bw'ababyeyi b'abagore mu buzima bw'imiryango



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yashimye-ubwitange-bw-ababyeyi-b-abagore-mu-buzima-bw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)