Kayishema ukekwaho ibyaha bya Jenoside yagejejwe imbere y'urukiko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Fulgence Kayishema, wari nimero ya mbere mu bashakishwa kubera uruhare rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagejejwe imbere y'urukiko rwa Bellville i Cape Town, Afurika y'Epfo, kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023.

Kayishema afungiwe muri Gereza ya Pollsmoor mu Mujyi wa Cape Town aho ategerereje icyemezo gishobora gutuma yoherezwa mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023 nibwo Kayishema yatawe muri yombi, afatiwe mu mujyi wa Paarl, mu gikorwa gihuriweho n'abayobozi ba Afurika y'Epfo n'itsinda guhiga bukware abakekwaho Jenoside bihisha ubutabera riyobowe n'Umushinjacyaha Mukuru w'Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, Serge Brammertz.

Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania rwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi mu 2001.

Yashinjwe ibyaha bya Jenoside birimo kuba umufatanyacyaha w'abakoze Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe muri Komine Kivumu, hagati y'itariki ya 6 n'iya 20 Mata 1994.

Tariki ya 15 Mata 1994, Kayishema yategetse kandi acura umugambi wo gusenya Kiliziya ya Nyange, yarimo Abatutsi barenga 2000 babuze uko basohokamo bagapfiramo.

The post Kayishema ukekwaho ibyaha bya Jenoside yagejejwe imbere y'urukiko appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/05/26/kayishema-ukekwaho-ibyaha-bya-jenoside-yagejejwe-imbere-yurukiko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kayishema-ukekwaho-ibyaha-bya-jenoside-yagejejwe-imbere-yurukiko

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)