Jibu yunamiye abazize Jenoside yakorezwe Abatutsi (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 12 Gicurasi 2023, witabirwa n'Umuyobozi Mukuru wa Jibu ku rwego rw'Isi, Galen Welsch; Umuyobozi wa Jibu mu Rwanda, Darlington Kabatende; Umuyobozi w'Imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro, Murenzi Donatien, abakozi n'abafatanyabikorwa ba Jibu n'abandi batandukanye.

Wabanjirijwe no gushyikiriza inkunga y'amafaranga miliyoni 4 Frw, Jibu yageneye abantu babiri bo mu Murenge wa Kicukiro barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, azifashishwa mu gusana inzu zabo ebyiri, bikorerwa mu gikorwa cyabereye ku Biro by'Umurenge wa Kicukiro.

Nyuma abawitabiriye bakomereje ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, basobanurirwa byimbitse amateka y'uru rwibutso, bashyira indabo ku mva, banunamira inzirakarengane zihashyinguwe.

Umukozi wa Ibuka, Ngombwa Christian, wasobanuye amateka y'uru rwibutso, yavuze uburyo uwari Umuyobozi wa Perefegitura y'Umujyi wa Kigali, Col. Renzaho Tharcisse, yategetse ko Abatutsi bari barahungiye kuri ETO Kicukiro bajya kwicirwa ku Musozi wa Nyanza, abanyantege nke bicirwa mu nzira.

Ati ''Yakoresheje amagambo avuga ati 'nimutware iyo myanda muyijyane ku yindi i Nyanza ya Kicukiro'.''

Iyi mvugo yakoreshejwe na Col. Renzaho yari iyo gutesha agaciro abo Batutsi, abagereranya n'imyanda yakusanywaga mu Mujyi wa Kigali ikajya kumenwa ku Musozi wa Nyanza ubu wubatsweho Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

Umuyobozi uhagarariye Abacuruzi ba Jibu mu Rwanda, Uwamahoro Rehema, yavuze ko bamwe mu bacuruzi bari bariho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 amafaranga yabo bayashoye mu bikorwa byo gusenya igihugu, asaba bagenzi be gufatanyiriza hamwe mu kucyubaka.

Ati ''Twibukije cyane ko abacuruzi muri Jenoside bitwaye nabi, aho bagiye bakora amaradiyo amwe n'amwe, bagura imihoro, imodoka zabo zirirwa zitunda Interahamwe. Twabibukije cyane ko umucuruzi akwiriye gutanga umusoro we ku gihe kandi wuzuye kugira ngo dufashe mu iterambere ku byo tubonesha amaso byose.''

Umuyobozi Mukuru wa Jibu ku rwego rw'Isi, Galen Welsch, yavuze ko umuryango mugari w'iki kigo uzakomeza gufatanya n'u Rwanda mu kwiyubaka kwarwo, nyuma y'ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi rwanyuzemo.

Ati ''Ni iby'agaciro gukorana namwe no gufatanyiriza hamwe, mu gushyigikira intego z'u Rwanda no guhamya uko rukomeje gutera imbere mu buryo budasanzwe.''

Welsch yakomeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasabira kugira amahoro nyuma yo kubura inshuti n'abo mu miryango yabo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w'Imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro, Murenzi Donatien, yashimiye uruhare rwa Jibu mu iterambere ry'u Rwanda, cyane ko uru ruganda rukora n'ibindi bikorwa bitandukanye mu kuzamura imibereho myiza y'abaturarwanda.

Ati ''Iki gikorwa mwatekereje cyo kuza kunamira abacu bazize Jenoside no gukomeza abayirokotse n'inkunga mwatanze yatugezeho yo gusanira abacitse ku icumu bo mu Murenge wa Kicukiro, turabashimira cyane.''

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro rushinguwemo imibiri y'Abatutsi basaga 105.600, abarenga 3000 muri bo bakaba bariciwe ku Musozi wa Nyanza ya Kicukiro ku wa 11 Mata 1994, nyuma yo gutereranwa n'Ingabo za Loni zari zishinzwe kugarura Amahoro (MINUAR) kuri ETO Kicukiro.

Mu Batutsi basaga 3000 bari bahungiye kuri ETO Kicukiro bakajyanwa kwicirwa ku Musozi wa Nyanza, harokokeye abagera ku 100 gusa na bo bari bakomereketse bikabije.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jibu-yunamiye-abazize-jenoside-yakorezwe-abatutsi-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)