Jaguar yaciye agahigo yifashisha indege ya Pe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 11 Gicurasi 2023, nibwo uyu muhanzi unabifatanya na Politiki yasohoye amashusho y'iyi ndirimbo igaragaramo indege ya Perezida Ruto uherutse mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we Perezida Paul Kagame.

Jaguar yavuze ko kwifashisha iyi ndege muri iyi ndirimbo atari ibintu byari byoroshye, ko yabisojwe no kuba asanzwe ari inshuti ya Perezida Ruto.

Avuga ati 'Abantu bakomeje kuvuga byinshi ku kuba nabashije gukoresha indege ya Perezida mu mashusho y'indirimbo, Perezida ni inshuti yanjye nziza kandi mu bihe bitandukanye yakomeje gushyigikira ibikorwa by'ubuhanzi.'

Uyu munyamuziki yavuze ko yorohewe no kugeza icyifuzo cye kuri Ruto. Ati 'Kumusaba ko yaniza indege ni ibintu byoroshye kubera imbaraga z'ubucuti dufitanye kandi na rimwe arasubiza inyuma ubusabe bwanjye mu gihe mbukeneye.'

Jaguar asanzwe ari Umunyamabaganga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko, Ubuhanzi n'Imikino. Umwanya yagiyeho avuye mu Inteko Ishinga Amategeko aho yari umwe mu badepite.

Jaguar avuga ko izi nshingano yahawe, yazishimiye kuko zizamworohereza kurushaho mu bikorwa bye by'umuziki kuko inshingano zo kuba Intumwa ya rubanda zo zitari zoroshye.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO UNTHINKABLE YA JAGUAR NA LAVA LAVA

">

Indirimbo yitwa 'Unthinkable' Jaguar yahuriyemo na Lava Lava niyo yifashishijemo indege ya Perezida RutoJaguar yavuze ko kuba Perezida Ruto ashyigikira abahanzi bakaba ari ni inshuti biri mu  byatumye abasha kumutiza indegeJaguar ni inkumi bakinannye urukundo bari kumwe imbere y'indege ya Perezida RuroJaguar aheruka guhabwa inshingano nshya muri Minisiteri-Aha yasuhuzanyaga na Perezida Ruto nyuma yo kurahira



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129310/jaguar-yaciye-agahigo-yifashisha-indege-ya-perezida-ruto-mu-ndirimbo-video-129310.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)