Inkuru ya kababaro! Umugabo n'umugore bapfiriye rimwe bamaze icyumweru (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abageni bapfuye baguye mu mpanuka y'imodoka nyuma y'icyumweru kimwe bakoze ubukwe, ubwo bari bavuye gushyingura se w'umugabo, bikaba byarabereye ahitwa Chongwe muri Zambia.

Ni umugabo witwa Blessings Maxwell Michael Banda n'umugore we, bapfuye baguye mu mpanuka y'imodoka ubwo bari bageze ku kiraro cy'ahitwa Nyangwena muri Chongwe.

Amakuru yatangajwe n'ikinyamakuru 'Smart Eagles' cy'aho muri Zambia, 'Blessings, umuhanga mu by'ikoranabuhanga wakoreraga ikigo cya ZESCO, yari avuye mu Ntara y'Uburasirazuba aho yari yagiye we n'umugore we, nyuma yo gupfusha umuntu wo mu muryango'.

Bivugwa ko Blessings Banda yari yagiye mu Ntara agiye gushyingura Papa we, nyuma we n'umugore bataha ntibyabakundira kugera mu rugo rwabo, kuko baguye muri iyo mpanuka ikomeye bakoze.

Nyakwigendera Blessings Banda, ngo ni we wari utwaye iyo modoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla, yakoze impanuka, ikangirika cyane nk'uko byagaragaye mu mafoto.

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga babonye iyo nkuru, bohereje ubutumwa bw'akababaro, bavuga uko babajwe n'urupfu rw'abo bageni.

Uwitwa Epilious Kasonde Kaunda, yanditse agira ati 'Yagiye gushyingura Papa we, na we ahita amukurikira. Imana yakire roho z'abana bayo'.

Dorothy Mambwe we yanditse agira ati 'Kubera iki hari abantu bumva batishimye iyo abandi bana banezerewe? Ibi birababaje, ndihanganisha imiryango yombi. Abantu bagomba kwiga kwishimira abandi, Imana nawe yaguha umugisha'.

Catherine Kirui we yagize ati 'Birababaje cyane ni ukuri! Ndihanganisha umuryango wabo, Imana ibakire kandi ibahe amahoro arenze ubwenge bw'abantu'.

Naho uwitwa Kimima Chanda Chileshewe yagize ati 'Ibi bintu biteye agahinda, no kuri twe tutari tubazi, ndibaza uko imiryango yabo imerewe. Imana ibafashe. Roho za ba nyakwigendera ziruhukire mu mahoro iteka'.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/inkuru-ya-kababaro-umugabo-n-umugore-bapfiriye-rimwe-bamaze-icyumweru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)