Inganzo Ngari zafashije Jah Prayzah gusubiram... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi amaze iminsi ashyize imbere kwiga indirimbo zo mu bindi bihugu zubakiye ku muco akazisubiramo mu rurimi rwo muri Zimbabwe mu rwego rwo kwagura urugendo rw'umuziki we

Umuyobozi w'Itorero Inganzo Ngari, Nahimana Serge yabwiye InyaRwanda ko ibi biri mu mpamvu zatumye Jah Prayzah abamutumira muri Zimbabwe, kugirango bazamufashe kuririmba no gusubiramo indirimbo 'Bashyitsi Bahire' yari yashyize ku rutonde rw'izo yagombaga kuririmba amurika izi album.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2023, nibwo Jah yakoze iki gitaramo cyabereye mu nyubako y'imyidagaduro ya Old Hararians Sports mu Mujyi wa Harare muri Zimbabwe amurika, album ya 11 ndetse na album ya 12 yari amaze igihe ari gutegura.

Ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu byanditse ko mu bitabiriye igitaramo cye, harimo umugore we na Nyirarume 'bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry'umuziki we'.

Jah yaririmbye indirimbo ze zakunzwe nka 'Chiremerera', kandi yafatanyije n'abahanzi barimo Feli Nandi na Baba Harare bari mu bagezweho muri iki gihugu.

Jah Prayzah yaciye agahigo kari gafitwe n'umunyamuziki Leaonard Dembo witabye Imana, aho mu 1987 yamuritse album ebyiri, Sharai ndetse na Kuziya Mbuya Huudzwa. Ni mu gihe mu 1994, yamuritse album ebyiri; Paw Paw na Nzungu Ndamenya.

Inganzo Ngari baherutse gutangaza igitaramo bazakora ku wa 4 Kanama 2023 kizaba gishingiye ku mukino-shusho bise: Ruganzu II Ndori "Abundura u Rwanda'.

Iki gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali kigamije 'gukumbuza abakunzi b'amateka y'igihugu cyacu, abakunzi b'injyana gakondo n'umuco nyarwanda ndetse n'abakunzi b'itorero Inganzo ngari muri rusanze ko bazataramana bigatinda.'

Iki gitaramo kizaba ku munsi w'Umuganura, umwe mu minsi mikuru u Rwanda rwizihiza aho abanyarwanda bishimiraga umwero w'ibihingwa bitandukanye, bagasangira mu rwego rw'ubumwe n'ubusabane kandi bagahiga kongera umusaruro.

Muri uyu mukino bazaba bishimira ibyiza igihugu cyigezeho nyuma y'amahano yagwiriye u Rwanda ubu rukaba rukataje mu iterambere, imibereho myiza, ubumwe n'ubwiyunge ndetse n'imiyoborere myiza.

Inganzo Ngari ni rimwe mu matorero gakondo akomeye mu gihugu cy'u Rwanda, rikaba ryaratangiye ubuhanzi ku muco mu mwaka wa 2006.

Rigizwe n'abanyamuryango barenga 100 bari mu ngeri zitandukanye abahungu n'abakobwa. Ni itorero ryagiye rimurika kandi rigaragaza ubwiza bw'umuco w'u Rwanda mu mbyino n'indirimbo haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Mukudzeyi Mukombe uzwi nka Jah Prayzah watumiye Inganzo Ngari aheruka i Kigali ubwo yari kumwe na Patoranking baririmba mu nama nyafurika y'Urubyiruko izwi nka "Youth Connekt Africa Summit, yabaye mu Ukwakira 2022.

Jah Prayzah mu itangazamakuru n'abandi bakunze kumwita 'Musoja'. Uyu mugabo yavutse ku wa 4 Nyakanga 1987, yujuje imyaka 35 y'amavuko. Yavukiye ahitwa Uzumba Maramba Pfungwe muri Zimbabwe. Yarushinze na Rufaro Chiworeso.

Azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Dangerous' na 'Dzamutsana' yo mu 2018, 'Hokoyo' n'izindi.


Jah Prayzah amaze iminsi agaragaza ko yakunze indirimbo zubakiye ku muco w'Abanyarwanda

 

Jah Prayzah yaciye agahigo amurika album ze ebyiri mu gitaramo gikomeye

 

Inganzo Ngari zataramiye ku nshuro yabo ya mbere muri Zimbabwe nyuma yo kurema ubushuti hagati yabo na Jah

 

Inganzo Ngari bafashije Jah Prayzah gusubiramo indirimbo 'Bashyitsi bahire', yaririmbaga mu rurimi rw'iwabo, Inganzo Ngari zikabyina Kinyarwanda

 

KANDA HANO UREBE UBWO JAH YARIRIMBAGA INDIRIMBO 'BASHYITSI BAHIRE'

 ">

REBA HANOIYI NDIRIMBO YO HAMBERE UBWO YARIRIMBWAGA N'ABANYARWANDA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129389/inganzo-ngari-zafashije-jah-prayzah-gusubiramo-indirimbo-yo-mu-kinyarwanda-amurika-album-129389.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)