Impanuka ikomeye y'ubwato yabereye mu Kivu  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impanuka ikomeye y'ubwato yabereye mu Kivu

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, ubwato butwaye imizigo buva mu Rwanda bujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bwakoreye impanuka mu Kiyaga cya Kivu ku ruhande rw'u Rwanda, umwe aburirwa irengero.

Abarobyi bakoreraga aho hafi bavuga ko ubwo bwato bwari bwikoreye sima n'inzoga buvanye mu Rwanda, harimo n'abakozi batanu. Abo barobyi bavuga ko bwari bwikoreye ibintu byinshi bwinjirwa n'amazi, umuntu umwe ararohama naho abandi bashobra gutabarwa.

Bamwe mu barobyi bavuga ko babubonye bava kuroba, batabara abantu ariko ibyo bwikoreye bigwa mu mazi.

Amakuru avuga avuga ko abarokotse impanuka ntakindi kibazo bagize.

Source : https://yegob.rw/impanuka-ikomeye-yubwato-yabereye-mu-kivu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)