Ibigomba gushyirwamo imbaraga kugira ngo kaminuza zo mu Rwanda zigire uruhare mu gusubiza ibibazo by'abaturage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Banki y'Isi igaragaza ko mu rwego rwo guteza imbere ubukungu, ibihugu bikeneye kongera umubare w'abantu bize amashuri makuru na za Kaminuza.

Iyo banki igaragaza ko uko abantu barushaho kwiga no kugira ubumenyi buhanitse, biha igihugu amahirwe y'abakozi bashoboye ku bumenyi kandi batanga umusaruro, binjiza kandi bagafasha igihugu mu mishinga ikomeye y'iterambere mu gihe ubumenyi butanga bufite ireme.

Ibi bigaragaza ko kaminuza zitanga ubumenyi buciriritse zigira uruhare mu idindira ry'iterambere ry'igihugu kuko ubwo bushakashatsi buvamo ari bwo butanga umurongo w'ibigomba gushyirwamo ingufu.

Ubwo bari mu imurikabikorwa ry'amashuri makuru na za kaminuza, ryeteguwe n'Inama Nkuru y'Amashuri Makuru na za Kaminuza, abayobozi muri ibyo bigo by'uburezi n'abo mu bitanga akazi bagaragaje igikenewe ngo kaminuza zikemure ibibazo by'abaturage.

Umuyobozi Koleji y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr Ignace Gatare, agaragaza ko hatabayeho ubufatanye bw'amashuri makuru na za kaminuza n'inganda cyangwa ibigo bya leta n'iby'abikorera iryo terambere ritashoboka.

Ati " Dukeneye ubufatanye bwa hafi bwa za kaminuza ndetse n'abafatanyabikorwa barimo inganda ibigo by'abikorera n'ibya leta kugira ngo ibyo bibazo abaturage bahura na byo bikemuke. "

Ku rundi ruhande, Umuyobozi wa ULK Polytechnic, Eng. Musabyimana Jean Pierre avuga ko uretse ko abo banyeshuri bafashwa n'izo nganda nazo zizabungukiraho mu bijyanye no kunguka ikoranabuhanga rigezweho 'cyane ko ubu Isi iri kuva mu bihe bya kera yinjira mu mikorere ishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho.'

Abishingira k'uko umunyeshuri nubwo aba adafite ubunararibonye buhagije ku bijyanye n'ibibera hanze y'ishuri ariko iyo ahawe umwanya n'izo nganda na zo ziba zigize amahirwe yo kunguka umuntu ukora imirimo runaka kinyamwuga.

Abihuza n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gifasha urubyiruko kubona imirimo, kuruha amahugurwa n'ibindi cya Akazi Kanoze Access, Busingye Anthony uvuga ko buri ruhande rukeneye urundi kugira ngo inzego zombi n'igihugu byihaye bigerweho.

Ati 'Dufasha abo banyeshuri kubona amahirwe y'imenyerezamwuga ndetse no kumenya niba ayo masomo yatanzwe mu buryo bw'ibikorwa (practices) yatanze ibisubizo bya bya bibazo abaturage bahura na byo ku buryo bufatika. Nizera ko dufatanyije buri wese agashyiraho uruhare rwe dushobora kugera ku cyo twiyemeje.'

Abo bayobozi kandi berekana ko mu gihe inganda ndetse na kaminuza byashyira imbaraga mu bufatanye bwabo bishobora no guteza imbere ireme ry'uburezi bukenewe kuko ubumenyi buba butangwa mu mashuri bunashyirirwa mu bikorwa mu nganda.

Dr Gatare ati 'Tudaciye ku ruhande inganda zirakenewe cyane kugira ngo iryo reme rigerweho. Hari amasomo ntanga ajyanye n'itumanaho ariko amahugurwa kuri ryo atangwa n'inganda. Bazana ibikoresho bagahugura abanyeshuri banjye bijyanye n'ubunararibonye mu gushyira ubumenyi mu bikorwa bafite.'

Uyu muyobozi avuga ko ubwo bufatanye kandi bugira n'uruhare mu kugabanya ugutakaza amafaranga binyuze mu gusangira ibikorwaremezo n'ibikoresho uruhande rumwe rushobora kuba rudafite, mu gihe urundi rubifite.

Ati 'Icya kabiri ni uko bizadufasha kubona aho dushingira ubushakashatsi bwacu n'aho tubukorera. Tubifashijwemo n'izo nganda dushobora gutera imbere.'

Arakomeza ati 'Muri ubwo bufatanye guterana inkunga mu buryo bw'amafaranga ni ikintu cy'ingenzi. Turabizi ko ibihugu biyoboye isi mu bijyanye na STEM, urebye ishoramari ryabyo usanga rihura neza n'umusaruro mbumbe.'

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa IPRC Kigali, Dr Alice Kanoni avuga ko kwimakaza ireme ry'uburezi ndetse rigira uruhare mu gutanga ibisubizo bigomba guhera hasi.

Ati 'Mu gukora imfashanyigisho hagomba kwitabwa ku bikenewe ku isoko ry'umurimo n'ibibazo bihari bityo hagategurwa abanyeshuri biteguye kujya gutanga ibisubizo bya bya bibazo muri sosiyete.'

Umuyobozi wa Mount Kenya University, Prof. Edwin Odhuno we ati 'Mu myaka 30 ubwo twajyaga muri kaminuza twishingikirizaga kuri mwarimu mu gutanga ubumenyi. Ariko ubu abanyeshuri baza mu ishuri hari ubumenyi bafite ibishobora no gutera urujijo. Icyo kaminuza zigomba kwitaho cyane ni ukumenya niba ubwo bumenyi busobanutse ndetse bunafitiye akamaro sosiyete.'

Mu mwaka ushize amashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda yabarurwagamo abanyeshuri 88.448, bivuze ko nibura mu baturage 100.000 harimo abantu 683 biga Kaminuza.

Abanyeshuri 37.177 biga mu mashuri ya Leta naho 51.271 biga mu mashuri yigenga. Abiga mu bumenyi rusange ni 75.276 mu gihe abiga mu mashuri makuru y'imyuga n'ubumenyingiro ari 13.172.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Kepler, Prof Baylie Damtie nawe yitabiriye imurikabikorwa ry'amashuri makuru na za kaminuza
Dr Ignace Gatare agaragaza icyashyirwamo ingufu mu guteza imbere uburezi bukemura ibibazo by'abaturage
Umuyobozi Mukuru wa Akazi Kanoze Access yagaragaje ko ubufatanye bwa kaminuza n'ibigo byaba ibya leta n'iby'abikorera bushyizwemo imbaraga intego y'ubukungu bushingiye ku bumenyi yagerwaho vuba
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa IPRC Kigali, Dr Alice Kanoni yagaragaje ko mu gukora imfashanyigisho hajya hatekerezwa no ku bafatanyabikorwa b'amashuri
Umuyobozi wa Mount Kenya University, Prof. Edwin Odhuno avuga ko kaminuza zigomba kumenya niba ubumenyi abanyeshuri bafite bunoze ndetse busubiza ibibazo sosiyete ifite
Umuyobozi wa ULK Polytechnic, Eng. Musabyimana Jean Pierre avuga ko iyo inganda zifashishe umunyeshuri kwimenyereza umwuga na zo zunguka ku bijyanye n'iterambere rishya ry'ikoranabuhanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibigomba-gushyirwamo-imbaraga-kugira-ngo-kaminuza-zo-mu-rwanda-zigire-uruhare

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)