Hashobora kubamo kwihorera! Icyo imibare ivug... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Manchester City itagira igikombe cya Champions League, niyo itangira ijya gusura Real Madrid ifite ibikombe 14.

Pep Guardiola n'abasore be bageze muri 1/2 nyuma yo gukora akazi gakomeye muri 1/4 bagasezerera Bayern Munich yo mu Budage. 

Kugeza ubu iyi kipe yo mu Bwongereza ifite amahirwe yo gukora amateka ikegukana ibikombe 3 mu mwaka w'imikino umwe akaba ariyo mpamvu bari gukoresha imbaraga z'umurengera.

Real Madrid yo yageze hano nyuma yo gutsinda Chelsea mu mukino ubanza ndetse n'uwo kwishyura. Iyi kipe ya Chelsea nubwo yakuwemo nabi ariko niyo yatwaye igikombe cya Champions League cya 2021. 

Iyi kipe yo muri Espagne iraba iri gutanga ibyayo byose barebe ko bazongera gutwara igikombe gikomeye ku mugabane w'iburayi ndetse ari nako bakomeza kuba ikipe ikomeye ku Isi.

Ikindi kandi ni uko Real Madrid igikombe cya Champions League ari cyo isigaranye mu biganza byayo bitewe nuko icya shampiyona Fc Barcelona isa nk'iyamaze kugitwara.

Manchester City irashaka kwihorera

Ikipe ya Manchester City igiye gukina uyu mukino ishaka kwihorera. Mu mwaka ushize iyi kipe yavanye i Santiago Bernabeu umutima ubabaye cyane. 

Byari mu mukino wa 1/2 n'ubundi ariko Real Madrid yakoze ibintu bitangaje isezerera iyi kipe muri iryo joro hari mu mukino wo kwishyura.

Umukino ubanza Manchester City yari yatsinze ibitego 4-3, mu mukino wo kwishyura nanone iyi kipe yo mu Bwongereza niyo yabonye igitego mbere bihita biba 5-3 byose hamwe. 

Byageze mu minota ya nyuma umusore bita Rodrygo wa Real Madrid akora amateka atsinda ibitego 2 mu minota 2 bituma hitabazwa iminota y'inyongera biza kurangira Manchester City isezerewe.


Ikigereranyo kuri ba rutahizamu b'amakipe yombi uko bahagaze muri Champions League y'uyu mwaka

Umwuka amakipe yombi arimo mbere yo guhura

Ikipe ya Manchester City igiye gukina uyu mukino Iri mu mwuka mwiza wo gutsinda ndetse bafite n'intego yo gutwara ibikombe 3 muri uyu mwaka harimo n'icya Champions League. Mu mezi 3 ashize iyi kipe ifite imibare myiza kandi iri hejuru.

Manchester City imaze imikino 20 idatsindwa, muri iyo mikino yanganyijemo 3 gusa itsinda 17 yose isigaye.

Kuri Real Madrid ntabwo wapfa kumenya uko ihagaze, mu mikino 3 iheruka ya shampiyona Carlo Ancelotti n'abasore be batsinzwemo 2, ntiwapfa kumenya niba ari ugutsindwa kubera ikipe itari mu bihe byiza cyangwa ari ukubera ko yabaga yaruhukije abakinnyi bitegura uwo bafitanye na Manchester City wo gupfa no gukira.

Nubwo bimeze gutyo muri shampiyona ariko kuwa 6 batwaye igikombe cya Copa del Rey ubwo batsindaga Osasuna ibitego 2-1, ibi bitego bya Real Madrid byatsinzwe na Rodrygo.

Niyo mpamvu muri uyu mukino uyu musore ukomoka muri Brazil ashobora kuzonga Manchester City cyane bitewe n'icyizere afite cy'ibyo yayikoreye mu mwaka ushize ndetse akaba aheruka no guhesha ikipe ye igikombe. 

Ku bijyanye nuko amakipe amaze guhura

Kuva muri 2012 Manchester City na Real Madrid bamaze gukina imikino 10, muri iyi mikino usibye umukino umwe gusa ni wo utari uwa Champions League. Muri iyo mikino Real Madrid yatsinzemo 4, Manchester City itsindamo 4 banganya imikino 2.


Abakinnyi 11 biteganyijwe ko babaza mu kibuga ku ruhande rwa Real Madrid

Amaso yose ahanze kuri Erling Haaland

Uyu mukinnyi ukomoka muri Norway kuva yagera Manchester City mu mwaka ushize amaze gutsinda ibitego 51 mu marushanwa yose. Iyi ni imibare myiza imwemerera kugira ubukare muri uyu mukino.

Nyuma y'uko mu myaka ya vuba Manchester City yaburira igikombe cya Champions League mu mikino ya nyuma noneho muri uyu mwaka bizeye kugitwara bitewe n'uruhare rwe muri iri rushanwa, kugeza ubu niwe uyoboye urutonde rw'abakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi 12.

Haaland muri Champions League yigaragaje cyane umunsi atsinda RB Leipzig ibitego 5 wenyine muri 1/8 ndetse akaba aheruka no kugira uruhare mu gusezerera Bayern Munich atsinda ibitego. Amaso yose kuri Santiago Bernabeu araba ahanze kuri uyu mukinnyi.

Ku bijyanye n'imvune mu makipe ndetse n'abakinnyi batari bukine

Muri Manchester City, Kevin De Bruyne waherukaga kugira akabazo gato mu mukino uheruka yabanje mu kibuga ndetse akina n'iminota yose 90 ubwo bivuze ko ahari ameze neza.

Nathan Ake nawe ntabwo ameze neza, umukino uheruka wa Leeds yatangiye mu kibuga ariko mu gice cya kabiri hakiri kare agaragaza ko atameze neza bituma asimbuzwa ari nayo mpamvu kuri uyu mukino ashobora kudakandagira mu kibuga.

Kuri Real Madrid barakina badafite umufaransa ukina inyuma ku ruhande rw'ibumoso Ferland Mendy bitewe n'ikibazo cy'imvune afite. Undi mukinnyi utari bugaragare ni Eder Militao bitewe nuko yujuje amakarita 3 y'umuhondo ku mukino wo kwishyura basezereragaho Chelsea.

Luka Modric nawe akirutse imvune bivuze ko ari kurwana no kugaruka, ku mukino wa nyuma wa Copa del Rey yari ari ku ntebe y'abasimbura kandi yari amaze n'indi mikino 2 adakandigira mu kibuga.

Real Madrid kandi irakina idafite umukinnyi ukina mu kibuga hagati ariwe Dani Ceballos bitewe n'ikibazo cy'imvune yagize. Uyu mukino uraza kuba uyu munsi saa tatu z'ijoro.


Abakinnyi 11 ba Manchester City biteganyijwe ko bashobora kubanza mu kibuga


Haaland wo kwitega cyane muri uyu mukino

Karim Benzema nawe ukora ibisanzwe muri Champions League, no muri iri joro ni ukumwitega

Uko abakinnyi bakurikirana mu gutsinda ibitego byinshi muri Champions League y'uyu mwaka, Erling Haaland niwe ubayoboye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129094/hashobora-kubamo-kwihorera-icyo-imibare-ivuga-mbere-yuko-real-madrid-yesurana-na-mancheste-129094.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)