Forest Whitaker, Navio na Sherrie Silver mu b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena. Aya makipe yombi yakiniraga uyu mwanya wa 3 nyuma yo gutsindirwa muri 1/2.

Ikipe ya Stade Malien yo muri Mali yari yatsinzwe na Al Ahly yo naho Petro De Luanda yo muri Angola yari yatsinzwe na AS Dounaes.

Stade Malien niyo yinjiye mu mikino mbere itsinda amanota menshi binyuze ku mukinnyi wabo Aliou Diara. 

Petro De Luanda yakomeje kurushwa ariko bigeze mu minota ya nyuma y'agace ka mbere yinyara mu isunzu itsinda amanota 5 yikurikiranya bituma igabanya intera dore ko yari iri kurushwa amanota agera ku 10.

Umukinnyi Aliou Diara yakomeje kwigaragaza akora amanota menshi mu minota ya nyuma bifasha Stade Malien kurangiza umukino iyoboye n'amanota 73-65 ihita inegukana umwanya wa 3.

Ni ubwa mbere Forest Whitaker ageze mu Rwanda, cyo kimwe n'umuraperi Navio bitabiriye kureba imikino ya BAL. Ariko si ubwa mbere, Sherrie Silver arebye iyi mikino.


Ibyo wamenya kuri Forest Whitaker:

Ni umukinnyi wa filime wabigize umwuga, atunganya filime, kandi akora ibikorwa by'urukundo. Isura ye igaragara muri filime zirimo nka The Last King of Scotland, The Butler, Godfather of Harlem, Criminal Minds n'izindi nyinshi.

Uyu mugabo w'imyaka 61 y'amavuko yegukanye ibihembo bikomeye birimo nka Academy Award, Golden Globe Award,  British Academy Film Award, Screen Actors Guild Awards n'ibindi.

Yabonye izuba ku wa 15 Nyakanga 1961, mu gace ka Longview mu Mujyi wa Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu 1996 yarushinze na Keisha Whitaker batandukana mu 2021.

Kuri konti ye akurikirwaho n'abantu barenga ibihumbi 200, yanditseho avuga ko yamaze kugera i Kigali, aho yitabiriye imikino ya BAL. Uyu mugabo yari amaze iminsi ari mu gihugu cya Uganda.

Yivuga nk'umuhanzi, n'intumwa y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe uburezi, ubumenyi n'umuco (UNESCO)mu guharanira amahoro n'ubwiyunge.

Uyu mugabo yagaragaye mu ruhumbirajana rwa filime, ariko yamamaye cyane muri filime 'Black Panther' yo mu 2018 yabiciye bigacika, ariko yanakinnye muri filime 'Stars wars Story' yo mu 2016. 

Ibyo wamenya kuri Sherrie Silver

Uyu mukobwa ni umubyinnyi kabuhariwe aherutse kugirwa Ambasaderi w'ikigega IFAD [The International Fund for Agricultural Development], yanagiranye ibiganiro na Papa Francis.

Ni umunyarwandakazi akaba n'umubyinnyi wabigize umwuga. Yarushijeho guhangwa ijisho n'isi yose biturutse ku kuba ari we watunganyije akanayobora imbyino zo mu ndirimbo ya Childish Gambino yitwa 'This Is America', yatwaye ibihembo 4 bya Grammy Awards.

Sherrie Silver asanzwe afite urugo yise Children Of Destiny rurerwamo abana babaga ku muhanda, abasubiza mu ishuri abahindurira ubuzima. Batangiye bakodesha inzu ariko aherutse kubagurira inzu babamo mu mujyi wa Kigali ndetse umwe yatangiye kumwigisha kubyina

Sherrie Silver ni umubyinnyi wabigize umwuga umaze kubaka izina ku Isi. Mu 2018, yegukanye igihembo cya MTV Music Video Awards abikesha imbyino yashyize mu mashusho y'indirimbo 'This is America' ya Childish Gambino. 

Ibyo wamenya kuri Navio

Navio yatangiye umuziki ari umwe mu bagize itsinda ry'abanyamuziki rya Klear Kut ryegukanye ibihembo bitandukanye, ryamufashije kwigaragaza mu ruhando rw'abakora injyana ya Hip Hop.

Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo zirimo 'Ngalo', 'Bugumu', 'One&Only', 'On and On' n'izindi.

Kuva mu 2010, Navio ni umwe mu bagize itsinda rikomeye ry'abanyamuziki bo muri Afurika yitwa 'One 8' rigizwe n'abanyamuryango nka 2 Face (Nigeria), Fally Ipupa wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, 4x4 (Ghana), Movaizhaleine (Gabon), JK (Zambia), Amani (Kenya) na Ali Kiba (Tanzania).

Indirimbo yabo ya mbere bayise 'Hands Across the World' yanditswe kandi itunganwa na R. Kelly.

Muri Gicurasi 2021, yegukanye ibihembo bibiri bikomeye mu byatanzwe muri MTN Uganda Hip Hop Awards 2021.

Yegukanye igihembo cya Album y'umwaka 'Album of the year' abicyesha Album ye yise 'Strength in Numbers', anegukana igihembo cy'indirimbo y'umwaka 'The Collaboration of the year' yakoranye na Flex D'Paper na John Makini bise 'Abaana Beeka'.

Navio avuka kuri Se wari enjenyeri Daniel Serwano Kigozi n'umuhanga mu bugenge Dr Maggie Kigozi. Ni umuhererezi mu muryango w'abana batatu.

Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n'Imibanire y'Ibihugu n'itangazamakuru, yakuye muri Kaminuza ya Monash University.










Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129832/forest-whitaker-navio-na-sherrie-silver-mu-barebye-umukino-wahuje-stade-malien-na-petro-de-129832.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)