Fleury yasubije abavuze ko akubitwa numugore... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Atangaje ibi mu gihe hashize iminsi hakwirakwira ubutumwa bw'abantu bandikaga bavuga ko bafite amakuru yizewe yemeza ko Fleury ahondagurwa n'umugore we Bahavu utegura filime zirimo 'Impanga', 'My Ex' n'izindi.

Atangira iki kiganiro, Fleury yavuze ko atari amakuru mashya kuri we, kuko amaze iminsi yakira ubutumwa bw'abantu bamubaza niba koko akubitwa n'umugore we, akanamuraza hanze. Ariko kandi ntiyumva ukuntu yaba akubitwa n'umugore we kugeza n'aho rubanda rubimenye, kuko byakabaye ibanga ry'urugo.

Yaganiraga n'inshuti ye Christophe Ndayishimiye usanzwe ari n'inshuti y'umuryango w'abo. Ndayishimiye asanzwe ari umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi mu ndirimbo nka 'Unyobore', 'Kubimenya' n'izindi.

Fleury yavuze ko ibitekerezo byatanzwe ku kiganiro aherutse kugirana n'umugore we Bahavu cyatambutse kuri Youtube, aribyo byamuhaye ishusho y'uko ibyavuzwe byageze kure.

Uyu mugabo yavuze ko hari abantu bari mu myidagaduro 'bavuga ibintu badahagazeho ahubwo bagamije inyungu z'abo'. Ati 'Hari inkuru nyinshi zisohoka zivuga ngo runaka arafunze kandi nta n'ibimenyetso afite.'

Yavuze ko azi neza ko hari abantu bafunguye konti ku mbuga nkoranyambaga mu mazina atari ayabo, bakavuga inkuru z'ibihuha bagamije kumenyekana no gucuruza.

Ati 'Nta mugore wankubita. Tubana mu rugo eeeh eeeh. Njyewe ukuntu meze, ukuntu unzi ntabwo umugore yankubita.'

Uyu mugabo yavuze ko inkuru z'uko akubitwa byageze no mu miryango yabo, barabimubaza, arabasobanurira. Arongera ati 'Ntabwo umugore yankubita nawe arabizi...'

Yavuze ko n'ubwo abantu bamubona nk'umuntu utuje ariko muri we azi neza ko ari 'intare mu rugo' ku buryo umugore atamukoraho.

Fleury yavuze ko abaye yarakubiswe n'umugore we atabihakana. Hejuru y'inkuru z'uko yaba akubitwa n'umugore we, ngo yanabonye abavuze ko yananutse(kunanuka) bitewe n'uko umugore we atakimugaburira.

Yavuze ko inkuru z'uko akubitwa n'umugore we atazisangije kuko hari n'undi 'muhanzi bavuga ko akubitwa n'umugore we' [Yavugaga Meddy n'umugore we Mimi].

Urugo n'Imana kandi rushimwa n'Imana:

Fleury yavuze ko urugo runyura mu bihe bikomeye, ku buryo na Satani aba ari hafi kugirango asenye abiyemeje kubana akaramata. Yavuze ko Satani akoresha abantu benshi bakaba ikiraro cyo 'gutana kwanyu'.

Avuga ko iyo aza kuba abanye nabi n'umugore we, hakiyongeraho inkuru zivuga ko umugore we amukubita, byari kuba umusemburo w'umugambi wa Sitani wo gusenya urugo.

Uyu mugabo avuga ko ibyavuzwe ntacyo byahinduye ku mibereho y'urugo rwe. Kuko, basanzwe bafitanye ubumwe bwubatse urugo kuva barushinga.

Yavuze ko asanzwe amenyereye ibivugwa ku basitari. Ni ibintu avuga ko bitamutungura kuva mu 2015, kuko kuva yabyinjiramo yabonye byinshi byakomeje umutima we.

Uyu mugabo yavuze ko hari ibice bibiri mu myidagaduro, igice cy'umuntu uhitamo kuvuga neza abandi ntabone amafaranga menshi n'undi uvuga ibintu bibi ku bandi akabona amafaranga menshi. Ati 'Benshi batunzwe n'ibintu byinshi bitandukanye.'

Fleury yagiye inama, avuga ko ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga 'byose atari ukuri' bityo ko abantu bakwiye kujya bashungura ibyo bumva. 

Fleury yatangaje ko atigeze akubitwa n'umugore we Bahavu Jannet nk'uko byavuzwe 

Fleury yavuze ko kuva mu 2015 yakwinjira mu myidagaduro yamenye gutandukanya ibivugwa hagamije amaronko 

Fleury yavuze ko n'ubwo agaragara nk'umuntu utuje, ariko afite amahame ashingiyeho ubuzima bwe


Fleury yavuze ko Satani atishimira umuryango ubanye neza, akanyura muri benshi kugirango arusenye 

Inkuru z'uko Bahavu akubita umugabo we zasakaye mu ruhererekane rw'inkuru z'imodoka yatsindiye muri Rwanda International Movie Awards 

Fleury afatanyije na Bahavu baherutse gutangiza urubuga bacururizaho umuziki na filime bise 'Aba Tv' 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'IKIGANIRO FLEURY ASOBANURA IBIJYANYE N'UKO AKUBITWA N'UMUGOREWE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129444/nimiryango-yarabimenye-fleury-yasubije-abavuze-ko-akubitwa-numugore-we-bahavu-129444.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)