Dr Frank Habineza yatorewe kuyobora Green Party yemeza ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr Habineza usanzwe ari n'Umudepite uhagarariye iri shyaka mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda yatowe kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2023, mu Nteko Rusange y'iri shyaka.

Amatora nk'aya yaherukaga mu 2018, ari nayo yongereye manda Dr Habineza yo kuyobora iri shyaka.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Dr Habineza yavuze ko icy'ibanze ari ugushimira abarwanashyaka bamugiriye icyizere n'Abanyarwanda muri rusange.

Ati "Abarwanashyaka bongeye kungirira icyizere kuko babonye ko mfitiye imigambi myiza ishyaka ndetse n'Abanyarwanda kubera ko cyane cyane n'imigabo n'imigambi twiyamamarijeho ari ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n'Abadepite, byinshi byabashije kugerwaho."

"Hejuru ya 70% y'ibyo twasabaga ko bikorwa byose byarakozwe."

Dr Habineza avuga ko kuri ubu yishimiye kumenyesha Abanyarwanda ko ari umukandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu mu matora ateganyijwe umwaka utaha.

Ati "Ubu ndi umukandida ku mwanya wa Perezida, umwaka utaha. Ni icyizere baba bangiriye kandi gishingira ku bikorwa bifatika."

"Abanyarwanda bamenye ko turi ba bantu ibyo bavuga ko tuba tubihagazeho ko tutabeshya kubera ko ibyo twabijeje byinshi byabashije kugerwaho, birigaragaza leta y'u Rwanda yarabyemeye, nibakomeza kutugirira icyizere ibibazo byabo bizagenda bikemuka dufatanyije n'izindi nzego."

Mu 2017 nabwo Dr Habineza yariyamamaje agira amajwi 0,48%. Aya matora yegukanywe na Perezida Paul Kagame wagize amajwi 98.79% mu gihe yakurikiwe na Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga, wagize amajwi 0,73%.

Abandi batowe muri Komite Nyobozi ya DGPR harimo Carine Maombi watorewe kuba Visi Perezida, Depite Ntezimana Jean Claude wari Umunyamabanga Mukuru yongeye gutorerwa uyu mwanya nanone naho Masozera atorerwa kuba Umubitsi.

Mu bindi byaranze Inteko Rusange ya DGPR harimo kuvugurara amwe mu mategeko y'iri shyaka bavuga ko yari abangamiye imikorere yaryo ndetse n'umurongo biyemeje kugenderaho.

Ubusanzwe abagize komite bari basanzwe ari icyenda naho umubare w'abasabwa kuba baterana bagafata ibyemezo bakaba barindwi.

Ni ibintu bavuga ko rimwe na rimwe inama yasibaga kubera umubare utuzuye, gusa mu itegeko rishya bemeje ko ubu abagize Komite Nyobozi bazajya baba ari batanu gusa.

Andi mavugurura yakozwe na DGPR ni ajyanye n'itegeko rigenga manda ya komite nyobozi, aho yari imyaka itanu yongerwa rimwe gusa ariko kuri ubu iyo myaka ikaba ishobora kongerwa mu buryo buhoraho.

Dr Frank Habineza yatorewe kuyobora Green Party yemeza ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda
Ntezimana yakomeje kuba Umunyamabanga Mukuru wa Green Party



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-frank-habineza-yatorewe-kuyobora-green-party-yemeza-ko-aziyamamariza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)