Bruce Melodie na Pheelz batanze ibyishimo mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mikino yasojwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2023. Yarangiye ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri yegukanye igikombe cya Basketball Africa League 2023 nyuma yo gutsinda AS Dounaes mu buryo buyoroheye ku mukino wa nyuma.

AL Ahly na AS Dounaes nizo zitwaye neza kurusha izindi ari nabyo byatumye zigera ku mukino wa nyuma. Umukino wa nyuma wa BAL, warebwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida Kagame ndetse na Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe.

Al Ahly yo mu Misiri, muri 1/2 yari yasezereye Stade Malien naho AS Dounaes yo muri Senegal yari yasezereye Petro De Luanda.

Agace ka 3 ari nako ka nyuma Al Ahly yari yamaze kwigarurira abafana muri BK Arena, yaje ikomeza gukora amateka. Mu minota ya nyuma abakinnyi ba AS Dounaes bacitse intege burundu bituma umukino worohera cyane abasore na Al Ahly. Umukino warangiye Al Ahly yegukanye igikombe itsinze amanota 85-65.

Abitabiriye kureba iyi mikino banatahanye ibyishimo by'urwibutso bahawe na Bruce Melodie na Pheelz binyuze mu ndirimbo zinyuranye babaririmbiye.

Bruce Melodie yageze ku rubyiniro yambaye imyenda yiganjemo ibara ry'ubururu, maze aranzika mu ndirimbo zinyuranye zirimo na 'Fou De Toi' yakoranye na Producer Element na Ross Kana bari kwitegura gushyira ahagaragara.

Phillip Kayode Moses uzwi nka Pheelz yaririmbye mu gace k'aho abakinnyi baba bagiye kuruhuka bitegura kugaruka mu kibuga, maze anyeganyeza BK Arena binyuze mu ndirimbo nka 'Fineese' yabaye idarapo ry'umuziki we, ndetse yaciye ibintu cyane ku rubuga rwa Tik Tok.

Iyi mikino ya BAL yatanze akazi ku bahanzi barimo Kivumbi King, Kenny Sol, Juno Kizigenza, DJ Fully Focus. 

Ni imikino kandi yitabiriye n'ibyamamare nk'umukinnyi wa filime, Forest Steven Whitaker, Joakim Noah uzwi cyane muri NBA, Mark A Tatum, umuraperi Daniel Lubwama Kigozi [Navio] n'abandi.



Bruce Melodie yatanze ibyishimo muri iyi mikino yifashishije zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe




Mu bihe bitandukanye, Bruce Melodie yagiye ahabwa akazi ko gususurutsa abitabiriye iyi mikino


Bruce Melodie yaririmbye indirimbo 'Fou de Toi' yakoranye na Element na Ross Kana bitegura gushyira hanze

Bruce Melodie yaririmbye mbere y'uko Al Ahly icakirana na AS Dounaes




Pheelz yahuriye ku rubyiniro na Bruce Melodie


Pheelz yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze abanya-Kigali bamenye
 

Ni ubwa mbere Pheelz ataramiye i Kigali nyuma y'igihe ari mu muziki


Pheelz yakoranye n'abanyamuziki bakomeye nka Tiwa Savage na Olamide



Nyuma yo gutaramira abanya-Kigali, Umunyamuziki Pheelz yarebye umukino wasize Al Ahly yegukanye igikombe

Iri rushanwa ryari rikinwe ku nshuro ya gatatu ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu


Ni ku nshuro ya mbere, iyi kipe Al Ahly yari yitabiriye iyi mikino ya BAL



Ibyishimo byari byose ku bakinnyi b'ikipe ya AL Ahly yegukanye igikombe







KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'FINESSE' YA PHEELZ

">

AMAFOTO: TNT&Shema



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129875/bruce-melodie-na-pheelz-batanze-ibyishimo-mu-mukino-al-ahly-yegukaniyemo-igikombe-amafoto-129875.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)