Bamwe baraseka abandi bararira: Menya uko imikino y'umunsi wa 28 ya shampiyona y'u Rwanda yasize amakipe ahagaze - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunsi wa 28 wa Shampiyona y'u Rwanda usize amakipe amwe mu byishimo andi asigara mu gahinda gakabije kubera gutsindwa mu buryo atari yiteze.

Kiyovu Sports yahiriwe n'umunsi wa 28 wa Shampiyona y'u Rwanda kuko yaje kugarika ikipe yo mu karere ka Musanze kukinyuranyo k'igitego kimwe gusa cyatsinzwe na Pitchou.

APR FC nayo byabaye amahire kuko nyuma yo kumara iminsi ititwara neza yaje gutsinda ikipe ya Espoir FC ibitego 2-1 byatsinzwe na Bizimana Yannick hamwe na Kwitonda Alain Bacca igitego kimwe rukumbi cya Espoir FC cyatsinzwe na Joseph Janjali.

Rayon Sports yo ntiyigeze ihirwa n'urugendo rw'umunsi wa 28 wa Shampiyona y'u Rwanda kuko yaje kugarikwa n'ikipe ya Gorilla FC isuzuguritse ku bitego 3-1 maze ihita inatanga umwanya wa kabiri yari yarambuye ikipe ya APR FC.

Ubu Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwagateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda n'amanota 60 ikaba ikurikiwe n'ikipe ya APR FC n'amanota 57 naho Rayon Sports yo yahise yisanga kumwanya wa 3 n'amanota 55.



Source : https://yegob.rw/bamwe-baraseka-abandi-bararira-menya-uko-imikino-yumunsi-wa-28-ya-shampiyona-yu-rwanda-yatangiye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)