Baba badafite kirengera? Intabaza kuri ba rwiyemezamirimo batinda kwishyurwa na Leta - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibiganiro byabaye ku wa Gatatu, tariki 10 Gicurasi 2023, ubwo hagarukwaga ku ishyirwa mu bikorwa ry'ingengo y'imari y'uyu mwaka ndetse n'ibyo Minecofin n'ibigo biyishamikiyeho biteganya gukora mu 2023/24 aho bizakoresha miliyari 62,9 Frw.

Mu ishyirwa mu bikorwa ry'ibiteganyijwe mu ngengo y'imari izarangira ku wa 30 Kamena 2023, Minecofin igeze kuri 80% mu gihe Ikigo gishinzwe Imitangire y'Amasoko ya Leta kiri kuri 54%.

Perezida wa Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu, Prof Munyaneza Omar, yasabye ko Minecofin n'ibigo biyishamikiyeho byihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'ibiteganywa n'ingengo y'imari.

Ati 'Twabagiriye inama ko bagombye kuba intangarugero […] ibyo bemeye ko bagiye gushyiramo imbaraga kandi banagaragaza ingamba kandi hari n'imishinga izatangira muri iki gihembwe kandi bazagerageza kuyihutisha.'

Minecofin yo yagaragaje ko hari ibikorwa n'imishinga yarangiye ndetse amafaranga akaba ahari ariko abakoze ibyo bikorwa bakaba baratinze kwishyuza.

Perezida wa Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu, Depite Prof Omar Munyaneza

Ba rwiyemezamirimo batabarijwe

Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda [PSF] rwagaragaje ko hari ba rwiyemezamirimo baberewemo amadeni na Leta kandi bibashyira mu bibazo cyane.

Ni ibibazo birimo kutabasha kwishyura, rimwe na rimwe hakumvikana inkuru z'uko rwiyemezamirimo yambuye abo yakoreshaga, akananirwa kwishyura imyenda ya banki cyangwa akaba yafunga ibikorwa bye kubera guhombywa n'abamuhaye isoko.

Umunyamategeko wa PSF, Muhizi Alain Didier, yagaragaje ko mu mitegurire y'ingengo hakwiye gushyirwamo ikijyanye no kwishyura ba rwiyemezamirimo baba bakoze amasoko atangwa na Leta.

Ati 'Kuva aho mwadutumiriye twabonye muri rusange ko ingengo y'imari izagabanuka kandi hari impamvu zumvikana. Ariko ku ruhande rwacu nabwo twagize impungenge zo kuvuga duti ese ababerewemo imyenda bizagenda bite.'

'Cyangwa se hari gufatwa izihe ngamba kugira ngo ibi byo kubererwamo imyenda bibe byagerageza guhagarara cyangwa kugabanuka kuko bibashyira mu bibazo byinshi cyane.'
Ba rwiyemezamirimo si shyashya?

Minecofin yakiriwe n'Inteko Ishinga Amategeko mu gihe mu minsi yashize hakiriwe Uturere n'Umujyi wa Kigali, aho iki kibazo cyagarutsweho.

Bitandukanye n'ibyagaragajwe na PSF hari uturere turimo Huye, Karongi n'Umujyi wa Kigali twagaragaje ko ba rwiyemezamirimo barangije imirimo ndetse ingengo y'imari ihari ariko ntibishyuze.

Depite Prof Munyaneza ati 'Ubundi inzego tumaze iminsi duhura, bajyaga batugaragariza ko ba rwiyemezamirimo batinda kwishyurwa, ariko ubu noneho twabonye ibitandukanye. Baratugaragariza ko ahubwo ubu barangiza ibikorwa ntibishyuze? Icyo cyaba ari cyo? Mutubwire niba mukizi.'

Yakomeje ati 'Uturere twinshi twatugaragarije ko dufite amafaranga kuri konti zabo yo kwishyura ba rwiyemezamirimo ahubwo batinze kubona ababishyuza, none ahubwo amafaranga arashyirwa kuri konti ntatangwe, cyo mwaba mukizi.'

Muhizi wa PSF yavuze ko nyuma yo kumva icyo kibazo mu minsi yashize bagerageje kuvugisha ba rwiyemezamirimo bababwira ko bitari ukuri.

Ati 'Ku ruhande rwabo batubwira ko baba batanze inyandiko zishyuza [Invoices] ahubwo ugasanga hari nk'ikindi kintu bamusabye gitandukanye n'icyo yasabwe mbere. Hari ikintu bajya batubwira ko usanga ari nko kunanizwa.'

Yakomeje ati 'Batubwiye ko bishyuza kuko iyo batishyuze hari izindi mbogamizi uhura na zo. Hari imbogamizi, ugasanga hari ikindi kintu kijemo nyuma utari warasabwe, ariko bakatubwira bati twe turamutse dutinze kwishyuza twagira ibibazo, nta watinda kwishyuza.'

Umunyamabanga wa Leta muri Minecofin ushinzwe Imari ya Leta, Tusabe Richard, yagaragaje ko icyo kibazo ari ngombwa ko kivugutirwa umuti urambye.

Ati 'Ni ikibazo dukwiye gusuzuma, tugerageza ubundi mu igenamigambi ry'ibigo bya Leta cyangwa uturere kugira ngo umuntu ntatange isoko adafite ingengo y'imari.'

'Hari igihe hashobora kubaho kunyuranya, ufite ingengo y'imari wenda ntiboneke ku gihe ariko tugerageza kugabanya iminsi tumara dufite amafaranga ya rwiyemezamirimo. Uwarangije akazi, akakarangiza neza ku biryo iyo igihe cyo kumwishyura kigeze yishyurwa.'

Tusabe yavuze ko ari ikintu bagiye kwitaho ku buryo nta rwiyemezamirimo uzajya ahomba kubera gutinda kwishyurwa na Leta.

Ati 'Byaba ari ibintu bibabaje niba hari aho ashobora kugera aho afunga ibikorwa bye cyangwa banki zikamutereza cyamunara kandi tumufitiye amafaranga. Twumva rero ari ibintu twafatanya na PSF tugakomeza kubinoza.'

'Turaza kubishyiraho iherezo ariko na bo baduhe […] ibyo biyemeje babikore ku gihe, baduhe akazi kanoze natwe ibyo tubagomba tubibahere ku gihe.'

Umunyamabanga wa Leta muri Minecofin ushinzwe Imari ya Leta, Tusabe Richard, yijeje ko Leta igiye gushakira umuti urambye ikibazo cya ba rwiyemezamirimo batinda kwishyurwa

Abaturage ni bo baharenganira

Abasesengura ibijyanye n'ubukungu bagaragaza ko ubukererwe mu kwishyura bigira ingaruka ku baturage baba abakoreye rwiyemezamirimo n'abo icyo gikorwa cyagombaga kugirira akamaro muri rusange.

Depite Prof Munyaneza avuga ko izindi ngaruka zikomeye bigira ni izo kuba nk'iyo ari akarere katatanze ayo mafaranga ngo bayishyure uwo rwiyemezamirimo, batabasha kujya gusaba andi yo gukora ibindi bikorwa muri Minecofin.

Ati 'Icyo gihe iyo bagiye gusaba Minecofin amafaranga yo gukora ibindi bikorwa irayabima ikababwira ko bafite andi mafaranga kuri konti zabo.'

Yakomeje agira ati 'Birumvikana iyo iyabimye na bya bikorwa bindi bikurikiyeho noneho byo byanakozwe neza bigomba kwishyurwa, ntibibona amafaranga abyishyura kandi noneho byaratewe na cya kindi kimwe cyatumye batishyura.'

Yagaragaje ko muri rusange abagirwaho ingaruka no kuba rwiyemezamirimo atarishyuwe ari benshi ku buryo usanga birenga wa wundi wamukoreye bikagera no ku gihugu muri rusange.

Ati 'Bizagira ingaruka no ku bindi bikorwa bisanzwe byagombaga gukorerwa abaturage kuko noneho cya kindi ntibacyishyuye babura n'amafaranga yo kwishyura ibindi.'

'Ubwo bivuze ngo turimo gushaka guhana urwego ariko mu by'ukuri ibyo bakoraga ari iby'abaturage. Icyo ni cyo kinakomeye twanabonyemo ku buryo bafite ibindi bikorwa bashaka kwishyura ntibibonerwe ingengo y'imari kuko hari andi mafaranga bafite kuri konti zabo.'

Ikibazo cya ba rwiyemezamirimo bambura abaturage cyakunze kugarukwaho n'inzego nkuru z'igihugu ndetse n'Urwego rw'Umuvunyi muri rusange aho igihurizwaho ari uko hajya hubahirizwa itegeko ry'imitangire y'amasoko ya Leta.

Rigena ko uwatsindiye isoko mbere yo kwishyurwa amafaranga ajyanye n'imirimo yakoze, agomba kugaragariza urwego rwatanze isoko ko nta mwenda abereyemo abakozi yakoresheje.

Mu gihe urwego rwa Leta cyangwa ikigo cyigenga kitabikoze, kikishyura rwiyemezamirimo utahembye abakozi, urwo rwego ruzajya rwirengera kwishyura imishahara y'abo bakozi.

Itegeko rigenga amasoko ya Leta rinateganya ibihano kuri rwiyemezamirimo utishyuye abaturage kuko ashobora guhezwa kuyapiganira amasoko mu gihe cy'imyaka irindwi.

Ni kenshi abaturage bubaka ibikorwaremezo ariko bakazajya kwishyurwa nta nkuru yo kubarwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/baba-badafite-kirengera-intabaza-kuri-ba-rwiyemezamirimo-batinda-kwishyurwa-na

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)