Arahigwa bukware: Umugabo arahigishwa uruhindu nyuma yo kwivugana abana be bagera kuri babiri akoresheje inkota - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo w'imyaka 48 ukomoka mu gihugu cy'u Burundi akurikiranyweho ibyaha byo kwica abana be akoresheje inkota nyuma yo gushaka kwivugana umugore we yashinjaga ibyaha by'ubusambanyi.

Uyu mugabo ku munsi wo ku wa gatatu yiriwe mu kabari anywa inzoga nyinshi kandi ahiga ko arica umugore we kubera ku muca inyuma maze umugore we nawe abimenye afata icyemezo cyo guhunga aragenda n'uko umugabo atashye aramubura ahita ahitana abana be babiri.

Uyu mugabo wo muri komini ya Gatara mu ntara ya Kayanza yicishije abana be babiri harimo umuhungu w'imyaka 7 n'umukobwa w'imyaka 4.



Source : https://yegob.rw/arahigwa-bukware-umugabo-arahigishwa-uruhindu-nyuma-yo-kwivugana-abana-bagera-kuri-bane-akoresheje-inkota/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)