Aba Rayon ntibihebe! Gusa kiyovu yo iri hagati y'intare ebyiri! Dore amahirwe buri kipe ifite yo gutwara igikombe cya shampiyona hagati ya Rayon, Apr na Kiyovu  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba Rayon ntibihebe! Gusa kiyovu yo iri hagati y'intare ebyiri! Dore amahirwe buri kipe ifite yo gutwara igikombe cya shampiyona hagati ya Rayon, Apr na Kiyovu.

Ni ibintu byasubiye rudubi ubwo ikipe ya Kiyovu sports yarataga umukino iheruka gukina na Sunrise, kuko abantu bose bari baramaze kwakira ko Kiyovu ariyo izatwara igikombe, ariko byose byapfuye ubwo yatsindwaga umukino ubanziriza uwanyuma.

Ubu Apr Fc ifite amahirwe 45% yo gutwara igikombe, ni mugihe isabwa gutsinda umukino wanyuma igomba guhura mo na Gorilla fc, niramuka iwutsinze irahita ihabwa igikombe kabone naho Kiyovu yatsinda kuko irushwa ibitego.

Ni mugihe Kiyovu Sport ifite amahirwe 30% yo gutwara igikombe, iyi kipe yatwara igikombe Apr Fc iramutse itsinzwe yo igatsinda cyangwa ikanganya, ariko iramutse inganyije, Rayon Sport igatsinda Rayon yahita itwara igikombe.

Rayon Sport ifite amahirwe ya 25% yo gutwara igikombe, iyi yo yagitwara Apr Fc iramutse itsinzwe ikagumana amanota 60, kiyovu igatsindwa ikagumana 60 cyangwa ikanganya ikagira 61, ubundi Rayon igatsinda nayo ikagira 61, yahita itwara igikombe kuko yaba irusha kiyovu ibitego.

Gusa aya makipe yose aramutse anganyije amanota 61 kuri 61, ikipe ya Apr Fc niyo yatwara igikombe kuko yaba izirusha ibitego.

 



Source : https://yegob.rw/aba-rayon-ntibihebe-gusa-kiyovu-yo-iri-hagati-yintare-ebyiri-dore-amahirwe-buri-kipe-ifite-yo-gutwara-igikombe-cya-shampiyona-hagati-ya-rayon-apr-na-kiyovu/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)