Ubuhamya bwa Umutesi Stewart warokotse Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 agahungira Scotland #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihugu hose, abatutsi barenga 1 000 000 bishwe mu gihe cy'iminsi 100.

Yatakaje abantu barenga 40 bo mu muryango we, barimo na musaza we muto kuri we.

Uyu munsi, imyaka 29 nyuma yaho, avuga ko kuba muri Scotland (Écosse) hamwe n'umugabo we n'abana babo babiri ari "igitangaza" kandi ko yabonye ibyishimo nyuma y'"akababaro kose".

Benshi mu bishwe bari abo muri ba nyamucye b'Abatutsi - na benshi mu babishe bari Abahutu.

Imbarutso yabaye urupfu rw'uwari Perezida w'u Rwanda, Juvénal Habyarimana, ubwo indege ye yahanurwaga, ku itariki ya 6 Mata mu 1994.

Hashize amasaha ihanuwe, ubwicanyi bwakwiriye mu bice bitandukanye by'igihugu. Uwa mbere wishwe mu muryango w'Umutesi yari nyina wo muri batisimu.

Aribuka ati: "Bakoraga ibintu mu buryo bwihuse cyane.

"Mu munota umwe bicaga abantu 20 nuko bakajya ku nzu ikurikiyeho - bari bafite urutonde".

Cyo kimwe n'uko byagendekeye imiryango myinshi, Umutesi yatangiye urugendo ruteje ibyago rwo kuva mu gihugu, ariko ubwo nyina yarwaraga, ni we wafashe inshingano yo kwita ku bavandimwe be.

Amarira amumanuka ku matama yibutse ubwo nyina yamubwiraga ngo akwiye guca akenge akabitaho.

Yafashe urugendo ahetse mu mugongo murumuna we w'uruhinja, na fulari (igitambaro cyo mu ijosi) nyina yari yamuhaye.

Arasobanura ati: "Ubwo mama yampaga iyo fulari nagombaga gufata inshingano kuva uwo munsi".

Icyakurikiye ni urugendo rw'amakuba ruteye ubwoba.

Nyina yapfuye ubwo itsinda ry'imodoka zashyaga.

Umukobwa uvukana n'Umutesi yabuze mu gihe cy'icyumweru muri ako kaduruvayo, nuko musaza we w'imyaka irindwi, Nshuti, atangira kugira ikibazo cy'imirire mibi.

Umutesi ati: "Narasengaga ngo yigendere [yipfire] kuko yari arimo kubabara. Nuko arapfa biba ngombwa ko tumusiga ku muhanda.

"Nagombye kumusunika gatoya mu kwirinda ko abantu baza kumuhonyora".
Umutesi asobanura ko avuga ibyo yanyuzemo mu rwego rwo kwigisha abantu, cyane cyane urubyiruko, ku byabaye no gutuma habaho "icyizere ko mu gihe kiri imbere ibi bizahagarara".

Umuvandimwe we Natacha - wari rwa ruhinja muri rwa rugendo - ubu ni mukuru.

We n'undi muvandimwe we, Delphine, basuye Umutesi muri Scotland muri uyu mwaka.

Avuga ku ngaruka zatewe n'ibyo umuryango wabo wanyuzemo.

Natacha ati: "Biteye ubwoba gukura nta babyeyi. Biteye ubwoba gukura utazi uko mu maso h'ababyeyi bawe hasa".

Uyu muryango nta mafoto ya kera ufite kuko yose yacagaguwe.

Mu 2014, habaye agashya mu buzima bw'Umutesi ubwo yashakanaga n'Umunya-Scotland Iain, ubu babana nk'umugabo we.

Bamenyaniye mu ndirimbo Iain yari yanditse kuri jenoside no ku cyizere cy'eho hazaza h'u Rwanda, yakoranye n'umuhanzi w'Umunyarwanda wegukanye ibihembo, Jean Paul Samputu, uyu na we warokotse jenoside.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ubuhamya-bwa-umutesi-stewart-warokotse-jenocide-yakorewe-abatutsi-mu-1994

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)