Twigire ku mateka y'ahahise!Riderman yasabye abanyarwanda kwirinda icyabasubiza inyuma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro Riderman n'Igihe yavuze ko Abanyarwanda bakwiye guhora iteka bigira ku hahise kugira ngo hatazagira ikibasubiza mu mwijima w'amateka mabi yabagejeje kuri Jenoside.

Ati 'Twigire ku hahise hacu habi, twirinda icyadusubiza mu mwijima. Mu gihe nk'iki cyo kwibuka abacu, buri wese abe hafi ya mugenzi we, amuhumurize kugira ngo adaheranwa n'agahinda.'

Yakomeje avuga ko kimwe mu bikwiye gushyirwa imbere ari ukwiyubaka no gushyira hamwe hakirindwa icyo ari cyo cyose cyahembera urwango n'ivangura.

Ati 'Twibuke twiyubaka, dukundana, dushyira hamwe, twirinda ibidutanya. Muri iki gihe kandi twirinde imvugo z'urwango, imvugo zikomeretsa n'imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.'

Kuri uyu wa 7 Mata U Rwanda rwatangiye igihe cy'minsi ijana cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29, insanganyamatsiko y'uyu mwaka ni 'Kwibuka Twiyubaka'.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/twigire-ku-mateka-y-ahahise-riderman-yasabye-abanyarwanda-kwirinda-icyabasubiza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)