Turikiya irifuza ko amahoro n'umutekano u Rwanda rwagize nyuma ya Jenoside, biramba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'icyo gihugu yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata ubwo u Rwanda rwifatanya n'Isi yose Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa Turikiya yageneye uyu munsi, yavuze ko amateka u Rwanda rwanyuzemo ababaje cyane kandi bitari bikwiriye.

Bati 'N'agahinda kenshi, turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bumwe mu bwicanyi ndengakamere inyokomuntu iheruka guhura na bwo bwabereye mu Rwanda.'

'Dusangiye akababaro n'igihugu cy'inshuti ndetse n'abaturage bacyo. Twishimiye kuba u Rwanda rwarabashije kwiyubaka, amahoro akaboneka biturutse ku gukira ibikomere by'ubwo bugizi bwa nabi.'

U Rwanda rufatwa nka kimwe mu bihugu bya mbere muri Afurika bitekanye kandi bifite umuvuduko mu iterambere nyuma y'imyaka 29 Jenoside ibaye.

Turikiya yatangaje ko yifuza 'ko aya mahoro n'umutekano byagezweho biramba.'

'Twamaganye ibyaha byose byibasiye inyokomuntu, ivangura n'ubuhezanguni kandi izakomeza kurwanya no gukumira icyakongera gutuma abantu bababara.'

Turikiya ni kimwe mu bihugu bifitanye umubano wihariye n'u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo iza dipolomasi, ubucuruzi, umutekano n'ibindi.

U Rwanda ubu rufite abanyeshuri 240 biga muri Turikiya, barimo 81 bahawe buruse n'icyo gihugu.

Ubucuruzi bw'ibihugu byombi bukomeje kwiyongera aho bwavuye kuri miliyoni $31 mu 2019 bugera kuri miliyoni $178 mu 2022.

Kugeza ubu kandi ishoramari ry'ibigo byo muri Turikiya risaga miliyoni $500 mu nzego zirimo inganda, ubwubatsi, amahoteli n'ibindi.

Imishinga yubatswe bigizwemo uruhare n'ibigo byo muri Turikiya irimo Kigali Convention Centre, BK Arena ndetse barimo no kuvugurura Stade Amahoro.

Perezida Kagame na Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turikiya, bagaragaza ko bashaka guteza imbere umubano w'ibihugu byombi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/turikiya-irifuza-ko-amahoro-n-umutekano-u-rwanda-rwagize-nyuma-ya-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)