Rulindo: Hibutswe amateka y'Abatutsi bajugunywe muri Nyabarongo barimo n'ababaga bakiri bazima - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubuhamya bwatanzwe kuri uyu wa 7 Mata mu Murenge wa Shyorongi mu Kagari ka Rwahi, ahatangirijwe icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mukakibibi Epiphanie warakokeye ku mugezi wa Nyabarongo yavuze ko abenshi bicwaga babanje gucunaguzwa.

Agira ati "Twarahizwe ku itariki ya 6 Mata 1994 indege ikimara kugwa mu muryango wanjye twari barindwi ariko hasigaye babiri. Twirukankaga mu rufunzo wagera hano ku mugezi wa Nyabarongo bakakubwira ngo wicukurire icyobo bakwice bagutemo, wavuga ko nta gisongo cyo gucukura ufite, bakakubwira ngo mucukurishe amazuru yanyu".

'Nirukankanaga umwana mu mugongo nkarara mu rufunzo, inzara iratwica, ndetse kubera kwihisha igihe kinini amavi yageze aho arafatana kugenda biranga, ugakambakamba kandi uhetse n'umwana. Icyatubabaje ni uko hari abajugunywagamo ari bazima.'

Kamizikunze Alphonse na we warokokeye kuri Nyabarongo, yavuze ko mu bajugunywaga muri uyu mugezi hari ubwo babaga biyumvamo imbaraga zo kwambuka mu Karere ka Kamonyi ariko bagera ku mwaro bagasanga babatagatanze. Ibyo ngo byatumaga hari abaguma mu mazi igihe kinini imbaraga zabashirana bagatembanwa n'amazi.

Asoza ashima abagize uruhare mu kurokora Abatutsi bahigwaga ndetse ashimangira ko hari amashami yavutse ku miryango yarokotse ndetse batangiye kwiyubaka mu myaka 29 ishize.

Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, ashimangira ko nk'ubuyobozi bakomeje gufata mu mugongo abarokotse Jenoside kandi ko bashyize imbere gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge hagamijwe guhangana n'abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu Karere ka Rulindo hari inzibutso icyenda zishyinguwemo imibiri 19.141 ariko zizasigara ari esheshatu nyuma yo kuzihuza.

Urwibutso rwa Rutonde rushyinguwemo imibiri 617 rwubatswe mu rwego rwo gusegasira amateka yabereye ku mugezi wa Nyabarongo nubwo hari imbaga y'abajugunywe mu mugezi bitazwi umubare wabo.

Umugezi wa Nyabarongo watembanye abantu benshi muri 1994
Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo amaze gushyira indabo mu mugezi, yunamiye inzirakarengane Abatutsi bajugunywemo
Mukakibibi Epiphanie watanze ubuhamya, ajugunya indabo mu mugezi ngo azirikane abo bahiganwaga na we bajugunywemo
Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith afatanya n'abandi bayobozi gucana urumuri rw'ikizere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-hibutswe-amateka-y-abatutsi-bajugunywe-muri-nyabarongo-barimo-n-ababaga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)