#Kwibuka29: Mu gihugu nta bapfobya Jenoside bifashishije imbuga nkoranyambaga – RIB - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa yatangiye mu Kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru kuri uyu wa 9 Mata 2023, gisanzwe gitambuka buri cyumweru ku bitangazamakuru bisaga 10 byo mu Rwanda.

Icyo kiganiro cyagarukaga ku bikwiye gutangazwa ku mbuga nkoranyambaga muri iki Cyumweru cy'Icyunamo no kurebera hamwe uko muri ibi bihe izo mbuga nkoranyambaga ziri gukoreshwa.

Dr. Murangira yavuze ko kugeza ku munsi wa gatatu w'Icyunamo nta muntu uri mu Rwanda wari wafatwa yakwirakwije ingengabitekerezo ya Jenoside yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Ati ''Ubu ngubu nta wari wagaragara, abafashwe ni amagambo bari kubwira abarokotse Jenoside, akabimubwira amaso ku yandi.''

Umushakashatsi muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Karangwa Sewase, na we witabiriye iki kiganiro, yavuze ko abasanganywe ingengabitekerezo ya Jenoside bari hanze y'u Rwanda n'ubundi ari bo bari kuyigaragaza muri ibi bihe.

Ati ''Iyo urebye imbere mu gihugu nta bapfobya, nta n'abahakana ku mbuga nkoranyambaga. Ahubwo ni ba bandi babihoramo guhera ku itariki ya mbere y'ukwa mbere, bakageza ku itariki ya 31 z'ukwa 12 bakora uwo murimo baba mu bihugu byo hanze''.

Yavuze ko n'abo babikorera mu mahanga ari bamwe mu basize bakoze Jenoside mu Rwanda, bagatanga amakuru apfuye bashaka kuyobya uburari kugira ngo abari mu gihugu batagira ipfunwe ry'uko hari abo mu miryango yabo basize bakoze Jenoside.

Imibare ya RIB igaragaza ko mu myaka itanu ishize (2018-2022), amadosiye yakiriwe afitanye isano n'ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside ari 2649.

Iyi raporo igaragaragaza ko kuva mu 2018, ibi byaha byagabanutse ku kigero cya 17.5%. Abagabo ni bo benshi bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bari ku kigero cya 76% mu gihe abagore bari ku kigero cya 24%.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira, agaruka ku kuba abagabo ari bo benshi bijandika mu byaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside, yabasabye kwiminjiramo agafu no kubyirinda kuko bihanirwa n'amategeko.

RIB itangaza ko kuri uyu munsi wa gatatu w'icyunamo nta muntu wo mu Rwanda wari wagaragarwaho gukwirakwiza ingengangabitekerezo ya Jenoside akoresheje imbuga nkoranyambaga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka29-mu-gihugu-nta-bapfobya-jenoside-bifashishije-imbuga-nkoranyambaga-rib

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)