Cadette yakoze iki gikorwa gifite agaciro k'asaga Miliyoni 14 Frw kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mata 2023 abinyujije mu muryango yashinze yise 'Foundation Norah', cyabereye mu Murenge wa Kibeho, Akagari ka Mubuga mu Mudugudu wa Nyarusovu mu Karere ka Nyaruguru ho mu Majyepfo y'u Rwanda.
Yatanze inka n'ibitenge nyuma y'uko we n'itsinda ryari rimuherekeje basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibeho ruruhukiyemo abasaga ibihumbi 30 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bunamira inzirakarengane zihashyinguye.
Uru rwibutso ruherereye mu Murenge wa Kibeho mu Kagari ka Kibeho, Umudugudu wa Sinayi. Rwubatse muri Kiliziya mu rwego rwo kugaragaza uburyo Abatutsi bari bashakiye ubuhungiro muri iyi Kiliziya bicishijwe intwaro zinyuranye, banayitwikirwamo hakoreshejwe Lisansi ku wa 14 Mata 1994.
Niyo mpamvu igice kimwe cya Kiliziya cyagizwe urwibutso rushyinguwemo imwe mu mibiri y'inzirikarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Cadette yavuze ko yatekereje gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri Aka Karere, bitewe n'uko ariho umuryango we ukomoka.
Mu ijambo rye, yavuze ko igihe kimwe yagiranye ikiganiro kirambuye na Nyina amubaza inkomoko yabo na byinshi byerekeye abo mu muryango we atabona. Nyina amubwira ko ivuko ryabo ari Nyaruguru.
Yagize ati 'Nabajije Mama ngo ubundi njye mvuka he? Ansobanurira ko mvuka muri Nyaruguru, ndongera ndamubaza ngo kuki abandi bana bagira ba Sekuru, ba Nyirakuru, ba Nyirasenge, ba Nyirarumeâ¦ansubiza ko abo bose nari mbafite ariko bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.'
Yavuze ko kuba yagize amahirwe yo kongera gusubira ku ivuko byatumye aba babyeyi yahaye ubufasha ababonamo ba 'Nyogokuru, ba Sogokuru, ba Marume, ba Masenge ntabashije kubona'. Akomeza ati 'Nanjye rero mumfate nk'umwuzukuru wanyu.'
Yakomeje avuga ko ubwo yaganiraga na Nyina yamubajije ngo 'iyo umwana agiye gusura ababyeyi yitwaza iki? Nyina amusubiza ko umwana ashyira ababyeyi imyambaro ndetse bakanasangira amata.'
Cadette avuga ko mu bikorwa asanzwe akora binyuze muri Foundation Norah harimo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kurihira abanyeshuri amashuri n'ibindi binyuranye.
Yashimye ubuyobozi bw'umuryango IBUKA bwamufashije muri iki gikorwa, Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru n'abandi bafatanyabikorwa.
Ati 'Nzagerageza kujya nza kubana namwe haba muri ibi bihe byo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ndetse no muri gahunda zindi ziba zateguwe mu Karere kacu. Dukomeze kwibuka twiyubaka.'
Akarere ka Nyaruguru kashimye Cadette, bamuha impano
Visi Meya Ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage, Byukusenge Assoumpta yashimye Cadette watekereje ku barokotse Jenoside muri aka karere akabagenera inka n'ibitenge.
Yavuze ko muri gahunda bafite nk'akarere ka Nyaruguru (2017-2024) ari uko buri wese utuye aka karere azaba afite ubushobozi bwo kwiteza imbere uko byagenda kose.
Byukusenge yabwiye aba babyeyi ko ibitenge bahawe bisobanuye kubona icyo kwambara ariko ukakigirira isuku, naho inka bivuze kubona amata, ifumbire n'ibindi.
Uyu muyobozi yanasabye aba babyeyi kuzagabira abandi igihe izi nka zizaba zororotse, nk'uko bigenda muri gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida Kagame.
Byukusenge avuga ko abayobozi barajwe ishinga n'uko abaturage bagira ubuzima bwiza. Ati 'Natwe turifuza y'uko abacu bagabiwe n'abandi hirya no hino, izi nka zazababera imbarutso y'iterambere.' Yavuze ko nk'ubuyobozi bazakomeza gukurikirana imibereho y'izi nka zahawe abaturage.
Uyu muyobozi yashimye Cadette kubera ko hari 'benshi bagera hanze bagasebya igihugu bakumva batazanahagaruka, ntibagire umutima wo gutekereza.'
Akomeza ati 'Ariko ibyo ngibyo ni umuco mubi, ni n'indangagaciro mbi yo kwibagirwa isoko cyangwa igihugu cyakureze. Kandi, igihugu cy'u Rwanda ntawe giheza nta n'uwo gisubiza inyuma...'
Avuga ko mu rwego rwo gushimira Cadette, Akarere ka Nyaruguru kamuteguriye impano yihariye mu rwego rwo kumushimira ineza ye, no gusaba Imana gusubiza aho yakuye.
Uwari umusangiza w'amagambo yagize ati 'Nyaruguru tugira umuco mwiza turakira ariko natwe turanatangaâ¦. Hari impano nk'Akarere twabageneye, ntimwaduha ngo ntitubereke y'uko natwe turi abantu tunyurwaâ¦'
Uretse Cadette wahawe impano, Akarere ka Nyaruguru kanahaye impano Umuyobozi w'Umuryango Zirikana, Mutiganda Innocent wagize uruhare mu gutuma Cadette ashyira mu bikorwa igitekerezo cyo gutanga inka n'ibitenge ku barokotse Jenoside.
Umusangiza w'amagambo ati 'Iyo ufite umwana Mukuru ukamutuma ukabona agutumikira, ukabona agenda azana inshuti uramushimira kugira ngo azakomeze. Mutiganda nawe rero, so yakwise neza akwita Mutiganda ntujya wiganda mu bintu byose no gutuma abantu bagaruka iwabo, gushakira inshuti, rwose nawe turagushimiyeâ¦'
Imbamutima z'ababyeyi bahawe inka n'ibitenge:
Mukamabano Concessa uri mu bahawe inka, mu kiganiro yahaye InyaRwanda yatangiye ashima Imana kubera ko 'ndi ku butaka butagatifu 'i Kibeho kwa Nyina wa Jambo'. Uyu mubyeyi yasabiye umugisha Cadette, amwifuriza gukomeza ibikorwa byiza nk'ibi by'urukundo. Ati 'Namubwira gukomeza umurimo yashinzwe agakomeza ntatsitare.'
Kayitesi Gloriose we utuye mu Kagari ka Coko yashimye Cadette kuba yarazirikanye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko iyi nka igiye kumufasha kunywa amata no kubona ifumbire azifashisha mu gihe cyo guhinga.
Ati 'Nishimye cyane kubera bampaye inka nkaba ngiye kujya nywa amata nkabona n'ifumbire, none ubu ngubu nkaba nshimira uriya mwana waturutse muri Amerika ni umwana muto cyane ariko namukunze, kuko yazirikanye kuza akatwambika.'
Nyirangabe Chantal avuga ko atoroherwaga no kubona amafaranga yo kugura igitenge, kuko byamusabaga kujya guhingira abandi akishyurwa 1300 Frw akagenda yongeranya amafaranga kugeza agwiriye akabafasha kugura igitenge. Ati 'None birandenze.' Aba bakecuru bahawe inkunga y'inka n'ibitenge ni abo mu Mirenge itanu yo mu Karere ka Nyaruguru."Â Â Â Â Â

Cadette yashyikirije igitenge umwe mu babyeyi 300 bo muri Nyaruguru babihawe 
Visi-Meya Byukusenge ashyikiriza igitenge umwe mu babyeyi, yabasabye gukomeza kwiyitaho 
Umuyobozi w'Ingabo mu Karere ka Nyaruguru, Captain Uwizeye Opetate yahuje urugwiro n'umwe mu babyeyi bahawe ibitengeÂ

Mukamabano Concessa uri mu bahawe inka n'igitenge yavuze ko anezerewe 
Kayitesi Gloriose we utuye mu Kagari ka Coko yashimye Cadette watekereje ku babyeyi barokotse JenosideÂ

Visi-Meya Byukusenge ari kumwe na Cadette muri iki gikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 
Visi-Meya Byukusenge yashyikirije Cadette impano Akarere ka Nyaruguru kamugeneye 
Captain Uwizeye yashyikirije Mutiganda Innocent impano Akarere kamugeneye 
Cadette yagize n'umwanya wo gusabana na bamwe mu bakecuru bo mu Karere ka Nyaruguru 
Ubwo Cadette ndetse na Captain Uwizeye bashyikirizaga inka ababyeyi batatu bazihawe

Visi Meya Ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage, Byukusenge Assoumpta yashimye Cadette wahaye inka n'ibitenge abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Â
Umuyobozi w'Umuryango Zirikana, Mutiganda Innocent yagarutse ku kuntu yahuye na Cadette 
Umunyamakuru 'Djihad' yagarutse kuri bimwe mu bikorwa bya Foundation Norah 
Cadette yavuze ko yatekereje gufasha abarokotse Jenoside nyuma y'uko Nyina amubwiye byinshi ku buzima bw'abo mu muryango we 
Ingabire Diane, Mutangana Carine 'Cadette' ndetse na Inkindi Aisha-Aha Cadette yagezaga ijambo kubitabiriye iki gikorwa 
Bwana Ntawukuriryayo Venuste, Visi Perezida wa kabiri w'Umuryango IBUKA, yavuze ko bazakomeza kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubasubiza icyizere cy'ubuzima

Â

Mutangana Carine 'Cadette' yatanze inka eshatu kuri bamwe mu barokotse Jenoside bo mu Karere ka Nyaruguru 
Mbere yo kwinjira mu rwibutso, basobanuriwe uburyo Abatutsi bahungiye muri Kiliziya bizeye kuharokokera ariko Interahamwe zabasanzemo zirabica 
Hanze ya Kiliziya Gatolika bagiye berekwa inkuta Interahamwe zifashishije zohereza Lisansi ndetse n'amasasu imbere mu mugambi wo kurimbura Abatutsi 
Umukinnyi wa filime Aisha Inkindi uzwi muri filime nka 'Impanga', 'Nyaxo' n'izindi 
Izabayo Innocent [Dj Inno] ubwo yumvaga neza ukuntu Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubukana muri aka gace 
Umunyamakuru uzwi cyane ku muyoboro wa Youtube 3D Tv ndetse no kuri Televiziyo Yongwe Tv, Uzabakiriho Cyprien [Djihad] ni umwe mu baherekeje Cadette ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyaruguru 
Umunyamideli Rukundo Derrick ubwo yari kumwe n'abandi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa NyaruguruÂ

Muhizi Bertin, Umukozi Ushinzwe inzibutso mu Karere ka Nyaruguru 
Ingabire Diane, umuvandimwe wa Cadette ubwo yari imbere ya Kiliziya n'Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994Â 
Mukacyubahiro Pascaline, umwe mu bavandimwe ba Cadette bamuherekeje ku ivuko ry'abo mu muryango wabo 
Umunyamakuru Ndahiro Valens wa BTN yafashe igihe cyo kwitegereza no kumenya uko Jenoside muri aka gace yateguwe 
Imbere muri Kiliziya harimo Urwibutso rushyinguyemo inzirikarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994Â 

IBUKA ivuga ko iri guteganya gushaka Miliyoni 80 Frw zijyanye no kwita kuri iyi Kiliziya mu rwego rwo kubungabunga amateka 

Dj Brianne yitegereza ikarita igaragaza uburyo muri Jenoside Kiliziya yatwitswe, hakabaho kuyisana hasigasirwa amateka
 
Bashyize indabo ku mva bunamira inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso rwa Jenoside rwa Nyaruguru









 











AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM