Nitwe mizero y'u Rwanda, tugomba kubamaganira kure - Nirisarike Salomon #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro mpuzamahanga w'umunyarwanda, Nirisarike Salomon ahamya ko urubyiruko ari rwo mizero y'u Rwanda bityo ko rugomba gufatanya rukamagana buri wese ushobora kuzana amacakubiri mu banyarwanda.

Nisarike, kuri iyi nshuro u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yasabye abasiporutifu bagenzi be kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.

Ati "Urubyiruko by'umwihariko abasiporutifu tugomba kwibuka abatuvuyemo bazize uko bavutse, kwibuka ariko bikaduha imbaraga n'ishyaka ryo gukora tukiyubaka kandi tukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera ku buryo nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda ukundi no ku Isi muri rusange."

Yasabye Urubyiruko nk'imbaraga z'igihugu kwirinda uwo ari we wese wazana amacakubiri.

Ati "Urubyiruko nitwe mizero y'u Rwanda, tugomba kubaka igihugu cyacu ariko twamagana umuntu uwo ari we wese washaka kuzana amacakuburi mu banyarwanda."

Guhera uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 7 Mata 2023, u Rwanda n'inshuti z'u Rwanda binjiye mu cyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 aho mu minsi 100 gusa yatwaye ubuzima bw'abantu barenga miliyoni.

Nirisarike Salomon abona urubyiruko rugomba kwamagana uwo ari we wese uhembera amacakubiri mu banyarwanda



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nitwe-mizero-y-u-rwanda-tugomba-kubamaganira-kure-nirisarike-salomon

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)