#Kwibuka29: Prime Insurance Ltd yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 12 Mata 2023 aho witabiriwe na Amb. Joseph Nsengimana wari umushyitsi mukuru; Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, John Mirenge wahoze ayobora Prime Insurance Ltd; abahagarariye ibigo bitandatu by'ishoramari byishize hamwe ari nabyo iki kigo kibarizwamo n'abakozi babyo.

Uyu muhango waranzwe n'ibikorwa birimo gusobanurira abawitabiriye amateka y'u Rwanda mbere, muri Jenosise yakorewe Abatutsi na nyuma yayo, gushyira indabo ahashyinguye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kubunamira ndetse no kuremera bamwe mu batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kalisa Evariste watanze ikiganiro cyateguwe na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yibukije abitabiriye uyu muhango ko Jenoside yakorewe Abatutsi itakozwe nk'impanuka.

Yagize ati ''Mu 1994 rero, Jenoside yabaye mu by'ukuri yari yarateguwe igihe kirekire, bigaragarira mu ngengabitekerezo ya Jenoside yakwirakwizwaga mu bantu ariko ibyo byose bakabidukorera tutazi ko bategura Jenoside. Ariko bo bari babizi''.

Kalisa yihanganishije ababuze ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yongera no kwihanganisha abatarabona abo mu miryango yabo ngo babashyingure mu cyubahiro.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa by'Ubucuruzi muri Prime Insurance Ltd, Mike Byusa, avuga ko iki kigo cyasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ku mpamvu yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bahashyinguye kumenya amateka y'u Rwanda no gushimira abagize uruhare kugira ngo rube rutekanye ubu.

Ati ''Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakozwe na Leta mbi, ihagarikwa n'ubuyobozi bwiza. Ni uburyo bwacu rero na none bwo kongera gushimira ingabo zahoze ari iza RPA kuba zarashoboye kuyihagarika, ariko ntizahagarikira ahongaho, zikomeza no kwitanga kugira ngo igihugu cyacu gitere imbere''.

Amb. Joseph Nsengimana yasabye abitabiriye uyu muhango kudaheranwa n'amateka y'ahahise ahubwo ko bakwiriye kuyagenderaho bakabaho kandi bagakomera.

Ati ''Iyo mvuga ngo kwibuka ni ubuzima, ku rundi ruhande ni uko twe turiho, tugomba gusingiza ubuzima dufite kuri ubu.''

Ambasaderi John Mirenge yashimiye ibigo by'ishoramari byihurije hamwe byanafatanyije muri iki gikorwa, ko bidahwema kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi barimo n'abari akakozi babyo bishwe, anabashimira ko bashyize hamwe mu gutegura iki gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga ibihumbi 259.000 bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Kugeza ubu, Prime Insurance ibumbiyemo ibigo bibiri bitanga ubwishingizi bw'igihe gito n'ubw'igihe kirekire butangwa na Prime Life Insurance Ltd.

Ubwishingizi bw'igihe gito bukubiyemo ubw'ibinyabiziga by'ubwoko bwose, ubw'inkongi z'umuriro/ububungabunga umutungo, ubw'imizigo, ubw'impanuka zonona umubiri, ubw'imirimo ijyanye n'inyubako z'ingeri zose n'ubw'ingendo zo mu kirere.

Ubwishingizi bw'igihe kirekire burimo ubw'amashuri y'abana, ubw'inguzanyo z'amabanki, ubw'izabukuru, ubw'impanuka zitewe n'akazi n'ubw'umuryango.

Prime Insurance yashinzwe mu 1995, icyo gihe yitwaga Cogear Ltd, Ikigo cy'ubwishingizi rusange cyemewe na Banki Nkuru y'u Rwanda. Ifite amashami arenga 60 mu gihugu mu kwegereza Abanyarwanda serivisi zinoze kandi zihuse.

Amb Nsengimana ashyira indabo ku mva iruhukiyemo abazize Jenoside
Abayobozi ba Prime Insurance Ltd bahuriye mu muhango wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abitabiriye iki gikorwa bashyize indabo ahashyinguwe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Rwiyemezamirimo Sina Gerard ni umwe mu bitabiriye uyu muhango wo Kwibuka
Abenshi mu bitabiriye uyu muhango ni urubyiruko, rwasabwe uruhare mu kubaka u Rwanda rutazongera kurangwamo amacakubiri nk'ayarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Amb. Joseph Nsengimana yasabye abitabiriye uyu muhango kudaheranwa n'amateka y'ahahise
Kalisa Evariste watanze ikiganiro yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye nk'impanuka
Umukozi wa Rwanda Mountain Tea, Nsengiyumva François, yatanze ubuhamya ko nubwo yari muto, yabonye Abatutsi batotezwa na mbere y'uko Jenoside iba
Rwanda Mountain Tea yifatanyije n'ibindi bigo mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka29-prime-insurance-ltd-yibutse-abazize-jenoside-yakorewe-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)