#Kwibuka29: Minisitiri Utumatwishima yasabye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri Utumatwishima yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Twitter kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023.

Ku rwego rw'Igihugu, Icyumweru cy'icyunamo kiratangirira ku rwibutso rwa Kigali, ku Gisozi, ni mu gihe mu turere gitangirizwa ku rwibutso rw'Akarere.

Mu Midugudu abaturage barakurikirana ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuva saa tatu za mu gitondo, bisozwe no kumva ubutumwa nyamukuru butangiza icyumweru cy'icyunamo.

Mu butumwa bwe, Minisitiri Utumatwishima yabwiye urubyiruko ko muri iki gihe u Rwanda n'Abanyarwanda batangiye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, barushaho gukomeza kwita ku barokotse no kubaba hafi.

Ati 'Rubyiruko, Bana b'u Rwanda, muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dukomeze abarokotse, tubabe hafi kandi tubahumurize. Gukora ibyo ni ugukomeza imitima kandi gukomeza imitima ni ugukomeza Igihugu cyacu. Dukomeze twibuke twiyubaka.'

Ihurizo ku rubyiruko rwugarijwe n'ingengabitekerezo ya Jenoside

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, aherutse kugaragaza ko urubyiruko rwugarijwe n'ingengabitekerezo ya Jenoside, bityo hakwiriye kugira igikorwa.

Yabigarutseho mu kiganiro yatanze ku 'Ishusho y'ubumwe n'ubwiyunge n'ingamba zo kugera ku cyerecyezo twifuza, twubakiye ku Muryango' yatanze mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano, tariki 28 Gashyantare 2023.

Imibare y'ibarura rusange ryo muri 2022 yerekana ko urubyiruko rutarengeje imyaka 30 ari 65.3%. Abafite imyaka 30-40 bakaba 78%.

Bizimana avuga ko ibi bivuze ko benshi bavutse nyuma ya Jenoside, abandi Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari abana n'urubyiruko.

Ati 'Nyamara, harimo abahura n'ihungabana riva kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane abayirokotse. Bikwiriye gukomeza kwitabwaho kuko tutagera ku bumwe bwuzuye dufite urubyiruko rucyugarijwe n'ihungabana.'

Kwibuka 2021, urubyiruko rwagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside ni 57 ku bantu 184 (30.9%) bayikurikiranyweho. Kwibuka 2022, yagaragaye ku rubyiruko 44 ku bantu 179 (24.5%).

Dr Bizimana avuga ko muri rusange, mu myaka 5 ishize (2018-2022), ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutseho 17.5%.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127878/kwibuka29-minisitiri-utumatwishima-yasabye-urubyiruko-kuba-hafi-abarokotse-jenoside-yakore-127878.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)