Dosiye y'umuhanzi Chris Eazy n'umujyanama we Junior Giti yashyikirijwe Ubushinjacyaha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje koko amakuru y'uko Junior Giti na Chris Eazy bari gukurikiranwa mu butabera ari impamo.

Ati 'Nsengimana Rukundo Chistian na Bugingo Bony ndetse na Dr. Ngoboka Dervey bakurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko yo kwa muganga y'impimbano itanga ikiruhuko. Dosiye yabo uko ari batatu yoherejwe mu Bushinjacyaha ku itariki ya 3 Mata 2023, bakaba bakurikiranywe badafunze.'

Bivugwa ko imbarutso y'uru rwandiko mpimbano Chris Eazy na Junior Giti barukoresheje nyuma yo kutabasha kwitabira igitaramo bari batumiwemo muri Musanze Caves Hotel i Musanze ku wa 14 Mutarama 2023.

Umwe mu bafite amakuru y'iki kibazo waganiriye na IGIHE, yavuze ko aba aribo biteye ibibazo nyuma y'uko bananiwe kujya kuririmba mu gitaramo i Musanze no gusubiza amafaranga bari bahawe bagahitamo gukoresha urwandiko ruhimba ko Chis Eazy arwaye kandi yahawe ikiruhuko cyo kwa muganga.

Ni inkuru yagarutsweho cyane mu itangazamakuru muri Gashyantare 2023 ubwo Chris Eazy yari yasabwe na RIB kwitaba akisobanura ku iperereza yari ari gukorwaho.

Bitewe n'uko uyu muhanzi yari afite akazi mu irushanwa rya Tour du Rwanda ryazengurukaga Igihugu yasabye ko yazitaba rirangiye abyemererwa na RIB.

Iki gihe byinshi mu bitangazamakuru byahise bihuza uku guhamagazwa n'ibyavugwaga by'uko yanze kwitabira igitaramo twagarutseho haruguru.

Ubuyobozi bw'iyi hoteli bwavugaga ko bwifuza ko uretse gusubizwa amafaranga bahabwa n'indishyi z'igihombo yaba yaragize uwo munsi, ibyo rero ntibabyumvikanyeho nibwo barezwe.

Icyo gihe Bugingo Bonny uzwi nka Junior Giti akaba umujyanama w'uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko iby'igitaramo cy'i Musanze aregwamo babikemuye ndetse banasubije amafaranga bari barahawe n'abari babatumiye ndetse ahamya ko bafite urwandiko rwa muganga ruha ikiruhuko uyu muhanzi.

Nyuma y'igihe havuzwe uru rwandiko bandikiwe na muganga, twaje kumenya ko ari narwo bakurikiranyweho cyane ko hari amakuru yavugaga ko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rufite amakuru y'uko rwaba ari uruhimbano.

Amakuru ahari avuga ko Junior Giti amaze kubona ko batakitabiriye igitaramo cy'i Musanze yaje gushaka umuganga umuha urwandiko rugaragaza ko umuhanzi we arwaye ndetse akeneye akaruhuko.

Uyu muganga ngo yaje gukora uru rwandiko ariko mu by'ukuri ntaho yahuriye na Chris Eazy ngo amusuzume.

Uru nirwo rwandiko rwifashishijwe bagaragaza ko uyu muhanzi igihe yari kwitabira igitaramo yagombaga gukorera mu Karere ka Musanze yari arwaye ndetse yari yasabwe na muganga akaruhuko.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha nyuma yo gucukumbura rwaje gusanga iyi nyandiko ari impimbano.

Mu gutanga ubutumwa, Dr. Murangira B. Thierry yasabye abantu kwirinda guhimba cyangwa gukoresha inyandiko y'impimbano cyangwa itavugisha ukuri kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko.

Ati "Abantu ntibari bakwiriye kwikururira mu bibazo bidakenewe. Ugendeye ku rugero rw'aba bari gukurikiranwa muri iki cyibazo, ni ibintu byagombaga kwirindwa. Mbere yo gukora ikintu bajye babanza kwibaza niba ibyo bagiye gukora nta ngaruka bifite. Abantu barasabwa kugira ubunyangamugayo no kuba abanyakuri nibyo bifasha kwirinda ibyaha."

Ikindi yakomojeho ni ukwibutsa umuntu wese ujya gukora icyaha atekereza ko RIB itazabitahura yibeshya cyane. Ati "Ubushobozi n'ubushake bwo gutahura no kugenza ibyaha Abagenzacyaha barabufite, bityo rero abantu barasabwa kuzibukira."

Ibyaha Junior Giti na Chris Eazy bakurikiranyweho bihanwa n'ingingo ya 276 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

Iyi ngingo iteganya ko baramutse babihamijwe n'Urukiko bahanishwa igihano cy'igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarengeje irindwi n'ihazabu y'amafaranga atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarengeje miliyoni eshanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dosiye-y-umuhanzi-chris-eazy-n-umujyanama-we-junior-giti-yashyikirijwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)