Abanyamatiku n'ishyari bibasiye Umunyarwandakazi Louse Mushikiwabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo, mu mwaka wa 2018, Madamu Louise Mushikiwabo yatorerwaga kuba Umunyamabanga Mukuru w'umuryango Mpuzamahanga w'ibihugu bikoresha Ururimi rw'Igifaransa, OIF, yasezeranyije abanyamuryango bawo 88 ko agiye kuvugurura imicungire ya OIF, dore ko havugwagamo abakozi ba baringa, ingwizamurongo zidakorwaho kubera ibihugu zikomokamo, no gusesagura umutungo w'Umuryango mu buryo bukabije.

Abanyamuryango barabimwemereye, ndetse banamwizeza kumushyigikira.Ubwo ivugururwa ryatangiraga, uwa mbere utararyishimiye ni Madamu Cathérine Cano ukomoka muri Canada, akaba yari icyegera cya mbere cy'Umunyamabanga Mukuru, ndetse aza kwivumbura, yegura kuri uwo mwanya mu Kwakira 2020.

Madamu Cathérine Cano amaze gusezera ku mirimo ye, yasimbuwe na Bwana Godefroy Montpetit nawe uva muri Canada, ariko amakosa y'imiyoborere akomeza kwiyongera. Nyuma yo kwihanangirizwa kenshi no kugirwa inama ariko akanga kuhindura imyitwarire, amasezerano ye y'akazi arangiye tariki 10 Werurwe 2023, Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo yanze kuyongera, ahubwo amusimbuza Cathérine Saint-Hillaire, nawe ukomoka muri Canada, dore ko amasezerano ateganya ko uwo mwanya ugenewe icyo gihugu.

Kuvugurura imikorere ya OIF, gukorera mu mucyo no gucunga neza imari y'Umuryango byahesheje amanota menshi Louse Mushikiwabo, ndetse mu Nteko Rusange yabereye i Djerba muri Tuniziya mu Gushyingo umwaka ushize wa 2022, abanyamuryango, hafi ya bose, bongera kumutorera kuyobora OIF mu yindi manda y'imyaka 4 iri imbere.

Biratangaje rero kubona nyuma y'amezi 4 gusa yongeye kugirirwa icyizere, ejo bundi tariki 02 Mata 2023, Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wa Canada, Madamu Mélanie Joly yandikira OIF ayimenyesha ko igihugu cye gihagaritse umusanzu wa miliyoni 3(arasaga miliyari 3 uvunje mu manyarwanda) cyatangaga buri mwaka, ngo kubera umwuka mubi no gusesagura biri muri uwo muryango.

Mu birego byihariye Louise Mushikiwabo ashinjwa, ngo harimo kuba yarasohoye ibihumbi 120 by'amadolari mu kuvugurura inzu yagombaga kwimukiramo ubwo yari atangiye akazi muw'2018. Nyamara abamunenga bakirengagiza ko uwo yasimbuye Madamu Michelle Jean, we yatanze ibihumbi 400 kurirango batunganye icumbi rye.

Twibutse ko uyu Michelle Jean nawe akomoka muri Canada, iki gihugu kikaba kitarigeze cyishimira ko umuntu wabo asimburwa n'uturuka mu 'gahugu gato' nk'uRwanda!Louise Mushikiwabo kandi aregwa kuba mu nzu yishyurwa amadolari 18.000 buri kwezi, mu gihe abamubanjirije, kuva ku munya Sénegal Abdou Diouf, kugeza kuri Michelle Jean wasimbuwe na Mushikiwabo, bacumbikirwaga mu nzu yishyurwa 21.000 by' amadolari buri kwezi.

Bikagaragara ko amafarangay'ubukore madamu Mushikiwabo yayagabanyije cyane, mu gihe nyamara yagombye kwiyongera, kuko ibiciro by'amacumbi mu Mujyi wa Paris nabyo byiyongera cyane buri mwaka.Ababikurikiranira hafi rero baremeza ko Louise Mushikiwabo azira gusa kuba umunyakuri, wakuye amata mu kanwa abasahuzi. Birazwi ko Cathérine Cano na Modeffroy Montpetit bari ku ibere ry'ubutegetsi bwa Canada, kubanyeganyeza rero bikaba ari nko kwigerezaho. Bivugwa ko Madamu Carhérine Saint-Hillaire uri mu mwanya ibyo bikomerezwa byahozemo, 'ubwo nawe ari umuna Canada, ariko atari umutoni cyane i Québec, ari nayo mpamvu kumuha umwanya bitacubije uburakari bw'abategetsi ba Canada.

Louise Mushikiwabio afite uburambe muri dipolomasi, akagira ubunyangamugayo bw'Umunyarwandakazi nyawe, ndetse n'ubushishozi n'igitsure akesha ahaninini kuba yarakoranye igihe ktari gito na Perezida Kagame.

Ntiyashoboraga rero kwihanganira ruswa n'icyenewabo bikunze kuranga imiryango mpuzamahanga. Abazi neza imikorere ya Loni baduha aubuamya.Ikindi kitavugwa ku mugaragaro ariko abasesenguzi bamaze gutera imboni, ni rwa rwango n'ishyari bamwe mu banyamahanga bafitiye u Rwanda.

Bararushywa n'ubusa ariko, kuko butya uko zahabu icishwa mu muriro kenshi, ari ko irushaho kubengerana. Imihigo irakomeje, Mushiki w'abachou!!

The post Abanyamatiku n'ishyari bibasiye Umunyarwandakazi Louse Mushikiwabo appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abanyamatiku-nishyari-bibasiye-umunyarwandakazi-louse-mushikiwabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abanyamatiku-nishyari-bibasiye-umunyarwandakazi-louse-mushikiwabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)