Abanyamakuru barasabwa gukorana ubushishozi n... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa bukubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono n'umuyobozi w'urwo rwego, Barore Cleophas, abanyamakuru basabwe ko muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuzakorana akazi kabo ubushishozi n'ubunyamwuga kugira bakumire imvugo zihembera amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside, ntibinyuzwe mu bitangazamakuru bakorera.

Ubwo butumwa buragira buti "Rwanda Media Commission (RMC) irongera kwibutsa abanyamakuru bose ko mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bakwiye gukomeza gukora kinyamwuga, birinda icyo aricyo cyose cyaganisha ku guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside. By'umwihariko, RMC irasaba abanyamakuru gukoresha inyito zikwiye, utazizi akabaza bagenzi be cyangwa MINIBUMWE."

Muri iri tangazo, RMC yasabye kandi ibinyamakuru bikorera kuri murandasi n'abanyamakuru bakoresha imbuga nkoranyambaga mu gusakaza amakuru, kugenzurana ubushishozi ibitekerezo bitangwa ku nkuru.

Ubu butumwa buti "Ibitangamakuru bikorera kuri Murandasi (internet) hamwe n'abanyamakuru bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye nk'uburyo bwo bwo gusakaza amakuru, turabibutsa kugira ubushishozi mu kugenzura no kurekura ibitekerezo (Comments) bitangwa ku nkuru batangaje hirindwa imvugo zikurura amacakubiri n'izikomeretsa.

RMC yakomeje isabira abanyamakuru kuzoroherezwa kubona amakuru, muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Uru rwego rw'abamanyamakuru bigenzura rwagize ruti "RMC iboneyeho kandi gusaba inzego zifite mu nshingano gutegura ibikorwa byo kwibuka, korohereza itangazamakuru kubona amakuru muri iki gihe cyo kwibuka."

"Kwibuka Twiyubaka."



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127871/abanyamakuru-barasabwa-gukorana-ubushishozi-nubunyamwuga-mu-gihe-cyo-kwibuka-jenoside-yako-127871.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)