Abafaransa 12 bacitse ubutabera ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Leta y'u Bufaransa yari iriho mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, ni imwe abayigize bakabaye barakurikiranywe kuko mu buryo buziguye n'ubutaziguye, yafashije ikanagira inama Leta yateguye ikanakora Jenoside haba mu buryo bw'ibikoresho, ibitekerezo n'ibindi.

Iyo Leta niyo yahungishije bamwe mu bakoze Jenoside ubwo Leta yabo yari imaze gutsindwa binyuze muri 'Opération Turquoise', yashinzwe nk'agace ko gutabariramo abicwaga, nubwo atari ko byagenze.

Aba ni bamwe mu Bayoboraga u Bufaransa bakabaye baragize icyo babazwa ku ruhare rwabo muri Jenoside

François Mitterrand

François Mitterrand yayoboye u Bufaransa kuva mu 1981 kugeza mu 1995. Yari inshuti y'akadasohoka y'ubutegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana ndetse yafatwaga nk'umwe mu bajyanama be ba hafi.

Niwe wahaga umugisha ibyemezo byose byafatwaga byerekeye u Rwanda haba mbere na nyuma gato ya Jenoside, agahabwa amakuru yose y'ubutasi yagaragazaga ko mu Rwanda hari kubera Jenoside.

Uyu ni we wemeje bwa mbere ko ingabo z'u Bufaransa zinjira mu Rwanda ubwo FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kwibohora mu Ukwakira 1990. Ni we watanze intwaro kuri Leta ya Habyarimana ubwo yatangiraga guhiga abaturaga bayo bamwe bakicwa bitwa ibyitso.

Miterrand yari inshuti y'akadasohoka ya Leta ya Habyarimana, aho yagiye yirengagiza ibimenyetso byose byagaragazaga ko hari gutegurwa Jenoside

Ubwo Jenoside yatangiraga Mitterrand ni we wohereje indege zo guhungisha abari bayoboye ubwicanyi barimo Agathe Habyarimana n'umuryango we.

Muri Kamena 1994, Mitterrand yagize uruhare rukomeye mu ishyirwaho ry'agace katarangwamo imirwano (Zone Turquoise) mu Burengerazuba bushyira Amajyepfo y'u Rwanda. Igitabo 'L'état Français Et le génocide des Tutsis au Rwanda' kigaragaza ko Mitterrand ubutegetsi bwose bwari mu biganza bye, nta politiki y'u Bufaransa mu mahanga yashyirwaga mu bikorwa atabizi.

Ubwo Jenoside yabaga, ubutegetsi bwa Mitterrand bwakiriye kenshi kandi buha intwaro Guverinoma y'Abatabazi yayishyize mu bikorwa, ndetse hari amabaruwa atandukanye aho uwari Perezida Sindikubwabo Theodore yashimiye Mitterrand kubw'umusanzu atahwemye kubaha, akamusaba gukomereza aho abaha ibikoresho.

Mitterrand yageze aho bamubwira ko mu Rwanda hari Jenoside ikorerwa Abatutsi, abasubiza avuga ko 'ariko babaye, kwicana ni ibintu byabo nta gitangaza kirimo.'

Nubwo yapfuye mu 1996, Mitterrand ni umwe mu bari bakwiriye kugera mu butabera ku ruhare rwe mu gushyigikira Jenoside ifatwa nk'icyaha mpuzamahanga.

Gen Christian Quesnot

Uyu yari umujyanama mu bya gisirikare mu biro bya Perezida Mitterrand. Ni umwe mu bashyigikiye cyane kohereza ingabo z'u Bufaransa mu Rwanda guhera mu 1990. Uyu mu nyandiko ze yagaragazaga ko u Rwanda rutatewe n'impunzi zarwo ahubwo ari Abatutsi bo muri Uganda, bityo igihugu cye kigomba kubarwanya.

Ni we wahaga umugisha ibyemezo birimo nko kohereza mu Rwanda ingabo ziza kugira inama no gufasha iza Leta yateguraga Jenoside, kugira ngo ubutegetsi butajya mu maboko y'Abatutsi bitaga nyamuke, politiki y'u Bufaransa mu mahanga igatsindwa.

Uyu ari mu babazwa byinshi birimo n'ingabo z'u Bufaransa zabaga ziri kuri za bariyeri zihagarika Abatutsi, zibashyikiriza ubutegetsi bwakoze Jenoside bakajya kwicwa n'ibindi.

Quesnot afite byinshi yasobanura ku ruhare rw'igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko nta cyakorwaga kwa Mitterrand atabanje gutangamo inama.

Bruno Delaye na Hubert Védrine

Bruno Delaye ni we wari umujyanama wihariye wa Mitterrand ku bijyanye na Afurika, ni ukuvuga ko amakuru yose ajyanye na dosiye ya Jenoside yakorewe Abatutsi yamugeragaho mu ba mbere, ibyemezo byo bifatwa akabigiramo uruhare.

Uyu yajyaga avugana kuri telefone n'abari bayoboye Leta yakoraga Jenoside akabaha amabwiriza, akanatanga raporo y'ibiri kuba mu Rwanda ayishyikiriza Perezida Mitterrand.

Mu nyandiko zose yashyikirije Mitterrand hagati ya Gicurasi na Kamena 1994, Delaye nta na hamwe yasobanuye ibyaga mu Rwanda nka Jenoside, ahubwo yabyitaga ubwicanyi, nyamara yari afite amakuru.

Ni mu gihe Hubert Védrine we yari umunyamabanga Mukuru muri Guverinoma, akaba umuhezanguni washyigikiye bikomeye leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside.

Hubert Védrine we yari umunyamabanga Mukuru muri Guverinoma ya Mitterrand

Kugeza n'ubu Védrine ntarumva uburyo Leta yashyigikiye mu gihe cya Jenoside yatsinzwe kuko mu '2012' atatinye kuvuga ko kuri we abona FPR ariyo yateje ibyago u Rwanda.
Mu 2019 mu kinyamakuru Le Figaro yabajijwe uruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko abifata nk'igitutsi.

Édouard Balladur

Balladur yabaye Minisitiri w'Intebe w'u Bufaransa kuva mu 1993 kugeza mu 1995. Ni umwe mu bahabwaga amakuru y'ibyaberaga mu Rwanda byose, ndetse imyanzuro myinshi akabanza kuyihabwaho amakuru mbere yo gushyirwa mu bikorwa.

Balladur ari mu bashyigikiye cyane ko u Bufaransa bwohereza abasirikare benshi n'ibikoresho bya gisirikare mu Rwanda, nyamara ibyo byose byakorwaga hari ibiganiro bya Arusha byari bigamije gukemura ibibazo mu bwumvikane.

Balladur yari Minisitiri w'Intebe w'u Bufaransa ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga

Uyu Balladur ni we wakiriye mu gihe cya Jenoside Jérôme Bicamumpaka wari Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Leta y'Abatabazi ndetse n'uwari ushinzwe politiki mu biro bye Jean-Bosco Barayagwiza.

Balladur ari mu bashyigikiye ishyirwaho rya 'Operation Turquoise' yagize uruhare mu gukomeza gufasha mu bikoresho n'inzira zo guhunga abari bamaze gukora Jenoside mu Rwanda.

François Léotard

François Léotard yari Minisitiri w'Ingabo w'u Bufaransa mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga. Imigambo yose ijyanye n'ibikorwa by'ingabo z'u Bufaransa mu Rwanda yayikurikiranaga umunota ku wundi.

Uyu mugabo mu mpera za Kamena 1994 yageze mu Rwanda kwirebera uko Operation Turquoise iri kugenda. Yageze ku Kibuye hafi y'aho abatutsi bari bamaze iminsi bahanganye n'Interahamwe ku musozi wa Bisesero, barabuza ubatabara.

François Léotard yari Minisitiri w'Ingabo w'u Bufaransa mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga

Icyo gihe abanyamakuru banamubwiye ko hari Abatutsi bari mu Bisesero bakeneye gutabarwa n'ingabo ze ariko abyima amatwi. Ikigaragaza ko ibijyanye no gutabara Abatutsi bitari bimushishikaje, ni uko inyandiko zavuye mu biro bye nyuma yo kuva mu Rwanda zitigeze zigaragaza ko hari kuba Jenoside, ahubwo zagaragazaga ko ibibazo biri mu Rwanda bikeneye abagiraneza bafasha abaturage aho kuba iby'umutekano.

Alain Juppé, Dominique de Villepin, Michel Roussin

Alain Juppé yari Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga muri Guverinoma ya Balladur. Uyu amakuru yose ajyanye n'ibibera mu Rwanda yahayahabwaga buri kanya, afatanyije n'abandi bakoranaga umunsi ku wundi nka Dominique de Villepin wari ushinzwe ibiro bye na Michel Roussin wari ushinzwe ubutwererane.

Juppé we yari azi neza ko mu Rwanda hari kuba Jenoside. Yabivuze bwa mbere muri Gicurasi Jenoside itaramara ukwezi itangijwe, yongera kubivuga mu kinyamakuru Libération cyo kuwa 16 Kamena 1994, ko mu Rwanda hari Jenoside iri gushyirwa mu bikorwa n'abahezanguni b'Abahutu.

Alain Juppé yari Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga muri Guverinoma ya Balladur. N'ubu ntiyemera uruhare rw'igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Igitangaje, ntacyo yigeze akora mu gusaba Leta y'Abatabazi cyangwa gusaba Leta ye gushyira igitutu kuri Leta y'Abatabazi ngo ihagarike Jenoside.

Juppé kandi ni umwe mu bakomeje kwakira no gusabira 'rendezvous' abari bayoboye Leta y'Abatabazi yakoze Jenoside.

Gen Jean-Pierre Huchon

Huchon yari ashinzwe ubufatanye bw'u Bufaransa mu bya gisirikare, bivuze ko ingabo zose z'icyo gihugu zoherezwaga mu mahanga yabaga azi ibizijyanye, akanakurikirana amakuru yazo umunsi ku munsi.

Kuva tariki 9 kugeza tariki 13 Gicurasi 1994, Huchon yakiriye mu biro bye Lt Col Ephrem Rwabalinda wari wungirije umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda (FAR). Huchon yijeje ubufasha bw'u Bufaransa, gusa agira inama Rwabalinda kubanza kujya kugaragaza neza isura ya Guverinoma ye mu itangazamakuru kuko yari yamaze kumenyekana ko ishyigikiye ubwicanyi.

Amiral Jacques Lanxade

Lanxade yari Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Bufaransa. Ni we watangaga amabwiriza ya nyuma ku ngabo z'u Bufatansa kujya mu mahanga, icyo zigiye gukora zikabanza kumubaza n'ibindi.

Operation Turquoise yateguriwe mu biro bya Lanxade n'imigendekere yayo, aho ingabo z'u Bufaransa zahawe inshingano zo gufasha iza Leta yakoraga Jenoside (FAR) kugura ngo FPR idakomeza kwigarurira uduce dutandukanye mu gihugu.

Lanxade nk'umugaba Mukuru w'ingabo, amakuru menshi y'ibyabaga mu Rwanda n'ibyemezo bya gisirikare by'u Bufaransa ku Rwanda ni we byanyuragaho

Lanxade ni we wahabwaga amakuru ingabo ze zabaga zabonye y'ibiri kubera mu Rwanda. Mu nyandiko nyinshi yagiye agenera abandi bayobozi muri Leta, nta na hamwe yigeze avuga ibyabaga nka Jenoside, ahubwo yabyise 'isubiranamo ry'amoko'.

Gen Jean-Claude Lafourcade

Lafourcarde ni we wari ushinzwe kuyobora 'opération Turquoise' aho ibiro bye byari biri i Goma mu yahoze ari Zaïre. Amakuru yose y'ibyo ingabo zisaga 2500 yari ayoboye zabaga ziri gukora mu Rwanda ndetse n'uko umutekano wifashe, byose byabanzaga guca kuri Lafourcade mbere yo kugera i Paris.

Lanxade wari Umugaba Mukuru w'Ingabo yigeze no kubivuga ko Lafourcade n'abo babaga bari kumwe mu Rwanda, bari bafite amakuru menshi y'ibiri kuhabera kurusha abari bari mu Bufaransa.

Lafourcade yari ashinzwe ingabo z'u Bufaransa zari mu Rwanda muri Operation Turquoise

Lafourcade ni we woherezaga inyandiko zigaragaza ko Abatutsi bo mu Bisesero nta butabazi bwa gisirikare bakeneye, ako ahubwo icyo bakeneye ari ibyo kurya, kuryamira n'ibindi bisanzwe.

Yaganiraga kenshi n'ubuyobozi bwa Leta yakoraga Jenoside ndetse hari ikiganiro yigeze kugirana na Gen Augustin Bizimungu wari Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda, amwemerera ko bamwe mu basirikare bari gukora Jenoside.

Ubwo FPR yatangaga intabaza ko Zone Turquoise iri kwifashishwa n'abagize Guverinoma yakoze Jenoside bakabona uko bahunga aho gutabwa muri yombi, Lafourcade yavuze ko we mu nshingano ze guta muri yombi abantu bitarimo, bityo ko abayobozi bakoze Jenoside bamuhungiraho abakira nk'abaturage basanzwe.

Iyi nzira Lafourcade n'ingabo ze bari barimo, ni nayo yanyuzemo Col Bagosora wafatwaga nk'umucurabwenge wa Jenoside.

ominique de Villepin wari ushinzwe ibiro bya Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga yagize uruhare mu byemezo n'imyanzuro u Bufaransa bwafatiye u Rwanda mu gihe cya Jenoside



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abafaransa-12-bacitse-ubutabera-ku-ruhare-rwabo-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)